00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Umugabo yishe umugore we amuteye icyuma na we yiyahuza imiti yica udukoko

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 25 August 2026 saa 10:22
Yasuwe :

Umugabo wo mu Karere ka Musanze yishe umugore we amuteye icyuma, akomeretsa bikabije uwari ugiye gukiza, na we anywa imiti yica udukoko agerageza gutabarwa ariko agejejwe kwa muganga arapfa.

Ibi byabaye kuri uyu wa 25 Kanama 2026, mu Murenge wa Kinigi ho mu Kagari ka Kaguhu.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yavuze ko izi mpfu zakomotse ku makimbirane yo mu rugo.

Ati “Izi mpfu zakomotse ku makimbirane yo mu muryango, aho umugore yari yaragiye iwabo agasiga umugabo, ejo barahura amutera icyuma mu nda no ku maboko, akomeretsa bikabije umusore wari uje gukiza na we aragenda anywa imiti yica udukoko, agerageza gutabarwa ariko ageze kwa muganga arapfa.”

Meya Nsengimana yabwiye IGIHE ko bakimara kubimenya bihanganishije umuryango usigaye banaboneraho gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe, ndetse ko uyu mugabo yari yaravuze ko azamwica kandi iyo babimenya bari kuba barakumiriye.

Imirambo y’aba bombi yahise ijyanwa mu bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ishyingurwa, ndetse n’uwakomerekejwe ajya kwitabwaho.

Umugabo w'i Musanze yishe umugore we amuteye icyuma nawe anywa imiti yica udukoko arapfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages