Umuvugizi wa polisi mu ntara y’ Amajyaruguru CIP Andrée Hakizimana yabwiye IGIHE ko Padiri Havugimana yagonze imbibi z’umuhanda imodoka igahita igwa mu manga.
Ati ‘Padiri Havugimana yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Dyna ari wenyine, agonga borudire (Bordure) imodoka igwa mu manga hafi muri kirometero imwe.’
Mgr. Smaragde Mbonyintege, Umuyobozi w’Inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda yabwiye IGIHE ko kiliziya gatulika ibabajwe n’ urupfu rwa padiri Thacien Havugimana.
Yavuze ko nyakwigendera ashyingurwa kuri wa kane tariki ya 05 Werurwe 2015. Mgr Mbonyintege yahamagariye abakirisitu kwifatanya n’ umuryango wa nyakwigendera mu muhango wo kumuherekeza.
Nyakwigendera Padiri Thacien Havugimana yavutse tariki ya 08 Werurwe 1982, yahawe isakaramentu ry’ ubusaseredoti ku wa 29 Nyakanga 2012 i Nemba ari na ho yavukiye.
Padiri Thacien Havugimana yari umucungamari mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Sainte Marie Reine Rwaza.



















TANGA IGITEKEREZO