Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo abagororwa 46 bari mu matsinda atatu basoje amahugurwa y’isanamitima no gukira ibikomere y’ibyumweru 15 yahawe izina rya “Mvura Nkuvure”.
Gahunda ya Mvura Nkuvure igamije gufasha Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye barimo abakoze Jenoside bagifunzwe n’abafunguwe, abiciwe, abana bakomoka ku babyeyi bakoze Jenoside ndetse n’abandi barimo abafungiye ibyaha by’ihohotera; bakongera kwiyumvamo ubumuntu bityo bakomorana ibikomere.
Hategekimana Thomas avuka mu murenge wa Kivuruga ho mu karere ka Gakenke, yakatiwe imyaka 30 n’inkiko Gacaca kubera ibyaha bya Jenoside kuri ubu asigaje imyaka ibiri y’igifungo.
Hategekimana avuga ko mbere yo kubona aya mahugurwa ya Mvura Nkuvure, ataryamaga ngo asinzire kubera ibikomere by’ibyaha yakoze ndetse no kwibaza uko azasubira mu muryango arangije igifungo.
Yagize ati “Mvura Mkuvure“ twayigiyemo turaganira, duhana ibitekerezo, tubwirana ibibi, tubwirana ibyiza mbese dusasa inzobe; uko tugenda tubibwirana tugenda tworoherwa mu mitima, utabivuze none abivuga ejo byityo bigatuma mu mutima w’umuntu agira umutekano.”
Yakomeje asaba ubuyobozi kumuhuza n’abo yiciye akabasaba imbabazi.
Nyagatare Marie Louise wo mu Karere ka Kamonyi afungiwe ibyaha bisanzwe, mu muryango we niwe mukuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yatangarije IGIHE ko Mvura Nkuvure yaje ari akarusho kuri bo.
Ati “Nabashije kurokoka ari njye mukuru mu muryango, tugitangira ibi biganiro ntabwo navugaga. Naganirije abari mu itsinda ibibazo byanjye ndarira uwo munsi ndaryama ndasinzira. Ntabwo nashoboraga kuryama ngo nsinzire ntanyoye imiti.”
Yakomeje agira ati “Nageraga mu bihe byo kwibuka ngahungabana, ariko muri iki gihe nta kibazo cy’ihungabana nigeze ngira.”
Mahoro Margaret ushinzwe ibikorwa muri Interpeace Rwanda, yatangaje ko Mvura Nkuvure ifasha abagororwa kwibabarira ubwabo kuko iyo umuntu yakoze ibyaha yiyanga.
Ati “Ku bagororwa by’umwihariko bibafasha kwibabarira bo ubwabo bihereyeho, kuko iyo umuntu yakoze icyaha ariyanga. Atekeraza ibyaha yakoze akiyanga. Ibi rero bimufasha kwikunda, kwibabarira no gusaba imbabazi abo yabikoreye.”
Mahoro yakomeje avuga ko mu matsinda ya Mvura Nkuvure baganira ibihe bitandukanye, icyiciro cy’umutekano w’umuntu n’uw’abandi, icyo kwitanaho, kwizerana n’ibindi.
Ati “Ibi byiciro rero bigenda bibafasha kwiyakira. Kumva ko yakoze icyaha ariko ari umuntu.”
Komiseri ushinzwe uburere Mboneragihugu muri RCS, Kabanda Bosco, yasobanuye ko iyi ari gahunda yo kugarura abagororwa ku murongo, kuko hari ubwo biheba kubera kutiyakira bakaba bashobora kugwa mu bindi byaha.
Yahumurije abifuza guhuzwa n’imiryango bahemukiye agaragaza kuri gahunda isanzwe ikorwa mu magororero atandukanye aho abatashye bahuzwa n’iyo miryango bagasabana imbabazi.
Abasoje amahugurwa ya Mvura Nkuvure muri iki cyiciro cya mbere ni 830 barimo abafunguwe bari bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, abagifunzwe, abaciwe ndetse n’abana bakomoka ku babyeyi bakoze Jenoside.
Muri abo harimo abagabo 347 n’abagore 489 bo mu turere twa Musanze, Nyabihu, Nyamagabe, Nyagatare na Ngoma. Mu karere ka Musanze abasoje ni 178 barimo 46 bo mu igororero rya Musanze.
Iyi gahunda yatangiriye mu karere ka Bugesera nk’igerageza mu mwaka wa 2020; ifasha abagera kuri 7,313. ikaba iteganya kujya ihugura ibyiciro bitatu buri mwaka bizatuma igera ku ntego yayo y’abantu ibihumbi 20 mu myaka itatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!