MoMo Biz ni serivisi yagenewe ibigo, aho ikigo gishobora kwakira ubwishyu kikaba cyanakwishyura gikoresheje sisitemu ya MoMo Biz binyuze kuri kode ihabwa ikigo, igahuzwa na konti zacyo kikajya cyakira amafaranga bigahita bigaragara vuba, bityo bigafasha ikigo kumenya umutungo w’amafaranga kinjije n’aho yaturutse.
Mu kwishyura, ikigo gikoresha ikoranabuhanga kuri mudasobwa hakoresheje uburyo kiba cyarahawe (link) yinjirwamo hifashishijwe izina ndetse n’ijambo ry’ibanga (username and password).
Umukozi uhagarariye Mobile Money mu Ntara y’Amajyaruguru, Richard Muhire, avuga ko iyi serivisi yagenewe ibigo byose kandi ko yakuyeho imbogamizi zagaragaraga mu kwishyura no kwishyurwa.
Yagize ati "Nyuma yo kubona ko ibigo bihura n’imbogamizi yo kwishyura no kwishyurwa ariko ntibabone inyemezabwishyu, ugasanga barakoresha telefoni zabo muri serivisi z’ibigo, ugasanga mu gihe cy’ubugenzuzi birabagoye cyangwa no gukora raporo bikabagora, nka MTN MoMo, twabatekerejeho tubona dukeneye kubaha serivisi ikubiyemo byose."
Umubyeyi urerera muri Wisdom School wahisemo gukoresha uburyo bwa MTN MoMo Biz, Umutoniwase Denyse, avuga ko mbere bagorwaga no kwishyura amashuri y’abana kuko bajyaga kuri banki bagatinda batonze imirongo ndetse hari n’ubwo byabatwaraga nk’iminsi ibiri batarishyura, ariko ubu bakaba basigaye babyikorera kuri telefoni zabo.
Ati "Turashimira cyane iri shuri kuko ritworohereza mu buryo bwo kwishyura kuko twajyaga dusiragira ku mabanki tugatonda umurongo dutegereje kwishyura rimwe na rimwe ukaba wahagera n’iminsi ibiri, ariko ubu buryo bwa MoMo buratworohereza cyane kuko wishyurira aho uri hose. Niyo mpamvu dushishikariza ababyeyi kuyikoresha ndetse n’ibindi bigo bikayikoresha kuko yoroshya gusiragira."
Umuyobozi wa Wisdom School, Nduwayesu Elie, avuga ko nyuma yo gusobanukirwa ubu buryo bagahuza konti zose na MTN MoMo Biz ngo borohereje ababyeyi kwishyura bitabagoye kandi ko hari byinshi nabo bayungukiyemo.
Ati "Icya mbere ababyeyi bungutse ko batakijya gutonda umurongo kuri banki, natwe ubwacu igihe bishyuye duhita tubona amafaranga, ikindi ni uko n’igihe ushatse kumenya uko amafaranga yagiye yinjira buri kwezi urabibona kuko ikora nka banki kandi ikoroshya serivisi kuri twebwe no ku babyeyi."
Akomeza agira ati "Turishimye cyane kuko mu byo twigisha tugerageza no gushyiramo ikoranabuhanga ryose rigezweho."
Mu kumurika uburyo bwa MTN MoMo Biz, Ishuri rya Wisdom School ryahembwe moto nk’ikigo cyahize ibindi mu gukoresha iyi serivisi mu Ntara y’Amajyaruguru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!