Ni impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa 19 Ugushyingo 2020, ahagana saa kumi n’Ebyiri n’igice, ibera mu Murenge wa Muhoza Akagari ka Kigombe ahazwi nko ku Kabagarura, aho moto yazamukaga yerekeza mu mujyi wa Musanze yashatse guca ku modoka ya Ritco yavaga Kigali yerekeza i Musanze, maze iyo moto ihita ihura n’igare ryamanukaga rihetse abagenzi babiri n’uwa gatatu wari uritwaye.
Umwe mu bagenzi bari ku igare yahise ashiramo umwuka, undi na we apfira mu nzira ajyanywe kwa muganga, batanu barakomereka.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert, yavuze ko mu bakomeretse uko ari batanu harimo undi urembye bikomeye ku buryo yoherezwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali.
Abakomeretse bakomeje kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!