00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Impanuka y’imodoka yahitanye batatu abandi babiri barakomereka

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 24 February 2025 saa 06:56
Yasuwe :

Impanuka y’imodoka yabereye mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2025, yahitanye abantu batatu abandi babiri barakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka y’imodoka y’ivatiri yari irimo abantu batanu, yabereye mu muhanda wa kaburimbo uva i Musanze werekeza i Nyakinama.

Abagabo babiri bari muri iyi modoka bahise bitaba Imana na ho umukobwa bari kumwe apfa ageze mu Bitaro bya Ruhengeri, abandi bagabo barimo umwe woherejwe muri CHUK, baracyari gukurikiranwa n’abaganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru avuga ko imirambo y’abagabo babiri yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri ngo ikorerwe isuzuma.

Yagize ati "Imirambo ya ba nyakwigendera yoherejwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma. Abakomeretse boherejwe kuvurirwa mu Bitaro bya Ruhengeri. Hatangiye iperereza ku cyateye impanuka."

"Ubutumwa duha abatwara ibinyabiziga, ni ukwirinda umuvuduko urengeje uwagenwe, kwirinda uburangare igihe cyose batwaye ibinyabiziga no kwirinda gutwara banyoye ibisindisha."

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Philbert Muhire, we yavuze ko bari kuvura umugabo umwe na ho undi bamwohereje i Kigali muri CHUK.

Ati "Iyo mpanuka yabaye, mu ndembe twari twakiriye umwe yahise yitaba Imana abandi barimo umwe twohereje muri CHUK ngo anyuzwe mu cyuma ndetse n’umwe turi gukurikirana kandi abo basigaye ntabwo bikomeye cyane baraza koroherwa."

Hashize iminsi hirya no hino mu gihugu humvikana impanuka zihitana ubuzima bw’abantu, Polisi y’Igihugu igasaba abakoresha imihanda kurushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda impanuka.

Impanuka yabereye i Musanze yahitanye abantu batatu abandi babiri bakomereka bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .