Igihangayikishije Akarere ka Musanze ni uko iyo miryango ituye mu kirwa usanga ari na ho ifite imitungo n’amasambu ku buryo kuyimura no kuyigezaho ibikorwa remezo by’amazi, amashanyarazi, amashuri n’ibindi usanga bikiri ingorabahizi.
Kugira ngo abana baturuka muri iyo miryango bagere ku ishuri, akarere kakodesheje ubwato bubatwara mu gitondo bukabacyura nimugoroba mu gihe hataraboneka ubushobozi ngo iyo miryango yimurwe ituzwe aheza.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko ikibazo cy’iyi miryango Akarere kakizi ariko ko bagitegereje ko babona ubushobozi bwo kugira ngo yimurwe.
Ati "Hari ikibazo cy’abaturage b’imiryango 52 ituye mu Kiyaga cya Ruhondo ikeneye gutuzwa neza tukaba dukuyeho n’ibyago byashobokaga nko kuba bagwamo. Ubu dufite umukoro w’uko mu gihe abana batangiye nk’akarere twashyizeho ubwato twishyura buri kwezi ngo butware abana bubavana ku kirwa bubazana ku ishuri mu gitondo bukajya kubacyura ni mugoroba bukabasubizayo."
"Iyo miturire no kurengera abatishoboye ni kimwe mu byo dukeneye na byo byakorerwa ubuvugizi cyangwa se mu gihe ubushobozi bw’Akarere buzaba buboneka twongereye ya misoro abantu bakareba icyo babikoraho."
Ikiyaga cya Ruhondo gikorwaho n’imirenge ya Gashaki, Remera na Gacaca yo mu Karere ka Musanze. Abagituyemo bagorwa no kugerwaho n’ibikorwa remezo by’amavuriro, amashuri, amazi n’ibindi ndetse no kugera ku buyobozi ku Mirenge kuko bibasaba gutega ubwato.
Kuva muri 2014 imiryango ituye mu birwa yatangiye kujya yimurwa igatuzwa aheza ndetse hari na gahunda y’uko n’igituyeyo na yo izafashwa kwimurwa igatuzwa ahandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!