Iyo utembereye mu bice bitandukanye byo muri Musanze usanga hari ahari inganda ziganjemo izitunganya umusaruro ukomoka ku biribwa n’ibinyobwa ndetse n’izisya amabuye kandi inyinshi muri zo zegereye abaturage ku buryo hari n’abakunze kuzinenga kubabangamira.
Biteganyijwe ko mu Karere ka Musanze hazubakwa icyanya cy’inganda ku buso bwa hegitari 167 hakazakorerwamo n’inganda zari zisanzwe zikorera muri Musanze no mu tundi turere tuyegereye.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yavuze ko kuba aka gace kagenewe kubakwamo inganda, igice kinini gikorerwamo ubworozi ari uko babaye bahatije aborozi mu gihe hagishakishwa ubushobozi bwo gushyiramo ibikorwaremezo bizakenerwa mbere y’uko habaho gahunda yo kuhimurira inganda.
Yagize ati"Ubundi iyi ni gahunda ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kandi murabizi ibikorwaremezo biba bikeneye ingengo y’imari nini, twavuganye na Minisiteri y’Ubucuruzi batubwira ko bari batarabona ingengo y’imari yo kubikora ariko ubu ngo hariho umushoramari wasabye ko yashyiramo ibikenewe birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi, baracyavugana nibirangira nibwo tuzashyiramo inganda."
"Inka zo zirimo ariko muri bwa buryo bwo kureba ko haba hakoreshwa kuko ubwatsi bwarimo. Ubworozi bwo buroroshye kuba bwavamo mu gihe cyose haba hakenewe ngo hatunganywe."
Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, kuwa 25 Werurwe 2021, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Leta y’u Rwanda ifite intego yo kubaka ibyanya by’inganda icyenda mu duce dutandukanye tw’igihugu, mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku nganda.
Izi nganda zazafasha abaturage mu kubagurira umusaruro w’ibikomoka mu bice batuyemo, zitange akazi ku batagafite ndetse zinagire uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!