Uruganda rw’amazi rwa Mutobo ruri kwagurwa, ruzava ku bushobozi bwo gutunganya angana na metero kibe 12,500 ku munsi rugezwe ku bushobozi bwo gutunganya angana na 55,000 ku munsi.
Imirimo yo kwagura uru ruganda iri gukorwa na Sosiyete ya China Civil Engineering Construction Corporation izatwara 13,197,581,420 Frw.
Kuri ubu, imirimo yo kwagura uru ruganda rw’amazi rwa Mutobo yaratangiye ndetse igeze ku kigero cya 10%, aho biteganyijwe ko ruzatanga amazi mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu.
Ibi kandi bizakemura ikibazo cy’abatindaga ku mavomo rusange bategereje amazi kuko hazubakwa n’indi miyoboro mishya.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko ikibazo cy’ibura ry’amazi kimaze igihe kigaragara muri uyu mujyi cyaturutse ku bikorwaremezo bitagifite ubushobozi.
Yagize ati "Hari gahunda yo kwagura uruganda rutunganya amazi rwa Mutobo kuko tumaze igihe duhanganye n’ikibazo cy’amazi make. Uru ruganda ruzavanwa ku bushobozi bwa metelo kibe 12,500 rugezwe kuri 55,000."
Yakomeje agira ati “Ibi bizadufasha kuva ku gipimo uyu munsi dusanzwe tubonamo amazi noneho umujyi wacu uyabone ku buryo bushimishije ndetse n’utundi duce kuko si umushinga wakorewe Musanze gusa."
Bimwe mu bice bikunze kugira ikibazo cy’ibura ry’amazi muri Musanze, birimo ibyo mu Mirenge ya Cyuve, Muhoza na Kimonyi ahari kwagukira umujyi ndetse n’ibindi byo mu nkengero zawo.
Bamwe mu babituye basaba ko na bo bazirikanwa bakajya bagezwaho amazi meza nk’uko Nyiransabimana Verena abivuga.
Ati "Iwacu Nyarubande amazi yarabuze, ubu nakoze urugendo rurerure mva Nyarubande njya Gashangiro gushaka amazi. Nta n’ubushobozi bwo kuyagura kuko ijerekani yageze ku mafaranga 400. Ni ikibazo kitoroshye umwanda uratwugarije, ntitugikaraba, ntitugifura twarumiwe."
Muri Musanze amazi meza agera ku ngo zigera kuri 90,8%. Uyu muyoboro ukazafasha aka karere kuzamura ibyo bipimo kuko biteganyijwe ko mu 2024 Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazina meza ku gipimo cya 100%.
Mu mijyi nta we uzaba arenga metelo 200 ajya gushaka amazi n’aho mu cyaro ni metelo 500 nk’uko biri muri gahunda ya Guverinoma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!