Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye n’abaturage. Zamenywe ku gicamunsi cyo ku wa 10 Kanama 2026.
Guverineri Mugabowagahunde yibukije abaturage ububi bwo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, abasaba kuzirinda no kuzitangaho amakuru kugira ngo aho zaba ziri hose zifatwe zangizwe.
Ati “Kwikiza izi nzoga ni ukwigizayo ibyago byinshi bituruka ku businzi ndetse n’ingaruka zabwo zirimo amakimbirane yo mu miryango, urugomo, uburwayi n’ubukene. Dufite icyizere ko abantu nibareka kuzinywa, ibibazo zateraga bizagabanuka cyane bityo n’iterambere n’imibereho myiza by’abaturage bikarushaho kuba byiza. Icyo dusaba abaturage ni ukubizinukwa no gutanga amakuru y’aho byaba bisigaye kugira ngo bikurweyo bitazagira undi muntu bihutaza.”
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu barenga 50 bapfuye bazize inzoga zitujuje ubuziranenge, 100 barahuma bya burundu mu gihe abarenga ibihumbi 11 babaswe n’inzoga.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philibert, agira inama abantu yo kwirinda kunywa ibintu bitujuje ubuziranenge kuko byabagiraho ingaruka mbi.
Ati “Iyo abantu baburiwe, bagomba kumvira uwo muburo kuko gukoresha ikintu babujijwe bitewe n’uko kitujuje ubuziranenge bishobora kubagiraho ingaruka zageza no ku rupfu. Ubu hari abantu benshi bagize ibibazo by’ubuzima kubera ibi binyobwa byakozwe nabi.”
“Iyo ikinyabutabire cya ethanol gikoreshejwe nabi ku ngano irenze iyagenwe nta kabuza gisenya ubushobozi bw’umubiri w’uwakinyoye bikaba byamuviramo urupfu cyangwa indwara zikomeye bityo abantu birinde kunywa ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge.”
Ethanol yangijwe yafatiwe mu nganda zagenzuwe bikagaragara ko zikora ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuzirange bigatuma zifungwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu, CIP Ignace Ngirabakunzi, avuga ko usibye kuba ibi binyobwa bitujuje ubuzirange bigira ingaruka ku buzima n’imibereho y’ababinywa, bigira n’ingaruka mu guhungabanya umutekano.
Ati “Ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge ni imbogamizi ku mutekano, ku iterambere no ku mibereho myiza y’umututurage bityo tubyange. Aho banywa ibi binyobwa, kenshi havuka ubusinzi, ahari ubusinzi havuka amakimbirane, urugomo n’ubujura kandi ibi ni imbogamizi ku mutekano usesuye. Buri wese arasabwa kwirinda kunywa ibi binyobwa kugira ngo agire uruhare mu mutekano uhamye dukwiye kuba dufite.”
Ubu mu Rwanda hamaze gufungwa hafunzwe inganda zigera ku 150 n’izindi nzoga mvamahanga zitujuje ubuziranenge zikurwa ku isoko ry’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!