00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Hagiye kubakwa uruganda rutunganya ibyuma rwa miliyoni 20$

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 8 November 2024 saa 07:33
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kane tariki 7 Ugushyingo 2024, mu Karere ka Musanze, hatangijwe ku mugaragaro imirimo yo kubaka uruganda A1 Iron & Steel, rutunganya ibyuma rwa miliyoni 20$ ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya ibyuma bya toni zirenga 250.000 ku mwaka, rwitezweho guhaza isoko ry’Igihugu no gusagurira amahanga.

Uru ruganda rw’abashoramari bo mu Buhinde ruzubakwa mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kimonyi mu cyanya cyahariwe inganda cya Musanze, biteganyijwe ko ruzakora ibyuma rubikuye mu butare bucukurwa mu bice bya Burera ndetse na Ngororero kandi ko nta mpungenge rufite kuko mu Gihugu hari ubutare buhagije bwo guhaza urwo ruganda.

Ku ikubitiro uru ruganda ruzatangira rutanga akazi ku bakozi 1000 bahoraho rutunganya toni 250.000 z’ibyuma byiganjemo Fer à beton, n’ibindi bikoreshwa mu bwubatsi ndetse runatunganya amabuye y’agaciro y’ubutare ruzibe icyuho cy’ibyatumizwaga hanze y’Igihugu, ahubwo rwoherezeyo ibifite agaciro ka miliyoni 50 z’Amadolari ya Amerika.

Umuyobozi Mukuru w’Uruganda A1 Iron & Steel Rwanda Ltd, Himanshu Tiwari, avuga ko uru ruganda ruzagira uruhare runini mu kurangiza ikibazo cy’ibyuma u Rwanda rwatumizaga mu mahanga kandi ko ruzaba igicumbi gikomeye mu Karere ruherereyemo rukazagira n’uruhare mu kuzamura ubukungu n’imibereho y’abaturage baruturiye.

Yagize ati "Uru ruganda ruzaba umusemburo mu kugabanya ibyo u Rwanda rwatumizaga mu mahanga rujye ku rwego rwo kuyobora isoko ryo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Tuzakomeza kandi no gushyiraho amahirwe ku baturage batuye hano hagamijwe kubazamurira ubukungu, iterambere n’imibereho myiza yabo."

Yakomeje ashimira Leta y’u Rwanda, abafatanyabikorwa babo n’abaturage, abizeza ko mu ntego bafite ari ugufasha igihugu kuba intangarugero ku ruhando mpuzamahanga mubyo gutunganya ibyuma.

Ati "Ndagira ngo nshimire abafatanyabikorwa bacu, abo dufatanyije na Guverinoma y’u Rwanda badufashije muri uru rugendo. Umusanzu wanyu niwo watumye tugera kuri uru rwego. Twese hamwe tugiye kubaka ahazaza h’u Rwanda heza mu iterambere rirambye mu by’inganda. Tuzakomeza kuzamura no guteza imbere abaturage binyuze mu burezi, ubuzima no guteza imbere abagore."

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, avuga ko kuba inganda zikomeye ziri kwiyongera mu Rwanda, ari amahirwe azafasha igihugu kugabanya ibyo rwatumizaga hanze no kugera ku ntego bihaye muri gahunda ya NST2 y’imyaka itanu iri imbere.

Yagize ati "Biragaragaza ko inganda zikomeye ziri kwiyongera mu Rwanda kandi zibasha kongerera agaciro ibyo dufite mu gihugu. Bizadufasha kugabanya ibyuma dutumiza hanze binagabanye icyuho twari dufite mu bucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse rizanafasha no kongera ibyo twoherezaga hanze bikomoka ku butare."

Yakomeje agira ati "Uru ruganda rero ruzaba rufite akamaro gakomeye mu guteza imbere ubuhahirane byaba mu byo twohereza mu mahanga n’ibyo dutumiza. Muri gahunda ya leta y’imyaka itanu harimo ko u Rwanda rukeneye kongera ibikomoka ku nganda bikongera agaciro ku bukungu bw’u Rwanda byibura 10% buri mwaka. Rero birakenewe ko twongera n’inganda dufite n’ubushobozi bwazo bukongerwa."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yasabye abaturage bazahabona akazi kugira umuco wo kwizigamira no kwibumbira mu bimina bagakora, bagatera imbere ntibasesagure amafaranga bazahembwa kuko ubu igihugu gishyize imbere ukwigira k’umuturage ahereye ku mahirwe aba yahawe.

Bamwe mu baturage batangiye gukora mu mirimo yo gutunganya ahagiye kubakwa uru Ruganda rwa A1 Iron & Steel Rwanda Ltd, bemeza ko izi nganda bagenda begerezwa zibafasha mu gukemura bimwe mu bibazo baba bafite kandi ko nabo barajwe ushinga n’iterambere.

Ambasaderi w’Ubuhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das, agendeye ku mahirwe abashora imari mu Rwanda baba bafite bakesha imiyoborere myiza, umutekano, kubona abakozi byoroshye n’imitere y’ikirere cyaho. Yavuze ko bazakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda mu kwerekana ayo mahirwe no ku bandi bifuza gushora imari mu Rwanda.

Yagize ati "Turishimira imiyoborere myiza iri mu Rwanda biturutse kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Mu Rwanda hari byinshi birimo umutekano, abaturage beza bazi gukora n’ibindi. Aya ni amahirwe akomeye ku bashoramari kandi tuzakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda kumenyekanisha ayo mahirwe kuko yahisemo kuborohereza."

Mu mwaka wa 2022, u Rwanda rwatumije hanze ibyuma bipima hafi toni ibihumbi 184, mu 2023 rutumiza toni ibihumbi 195 mu gihe mu mezi umunani abanza ya 2024 rwatumije toni ibihumbi 146 ari byo rushaka gukemura kuko urwo ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumbi 250 ku mwaka.

Leta y’u Rwanda ifite ingamba zo gufasha no korohereza abashoramari aho baturuka hose yo ikaborohereza mu gushyiraho politiki iborohereza, kongera ibikorwa remezo, uburezi, umutekano byose bigamije kwihutisha iterambere.

Imirimo yo gutunganya ahazubakwa uruganda A1 Iron & Steel Rwanda Ltd imaze ukwezi kurenga itangiye
Imashini zatangiye gusiza ahazubakwa uruganda
Uruganda rwa ‘A1 Iron & Steel Rwanda Ltd’ ruzaba rufite ubushobozi bwo guhaza isoko ry'Igihugu rusagurire n'amahanga
Ambasaderi w'u Buhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das yemeje ko bazakomeza gushishikariza abashoramari gukomeza kuyishora mu Rwanda kuko hari amahirwe menshi yo gutera imbere
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Antoine Kajangwe avuga ko iyi uru ruganda ruzagira uruhare runini mu kongera ibyo igihugu cyohereza hanze rugabanye ibyatumizwaga
Umuyobozi Mukuru w'Uruganda A1 Iron & Steel Rwanda Ltd, Tiwari yavuze ko bafite intego yo kujya batunganya toni 250.000 z'ibyuma bivuye mu butare ku mwaka
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yasabye abaturage bazahabwa akazi n’uru ruganda kutazapfusha ubusa amafaranga bazakorera, ahubwo ko bazayaheraho biteza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .