Utu dusimba twatangiye kugaragara ku itariki 7 Gashyantare 2020, tukaba tumaze gufata imirima iri hagati ya hegitari imwe n’igice n’ebyiri, aho twatangiye kwangiza ibihingwa bihahinze cyane cyane ibobere, ibigori, ibijumba n’ibindi.
Bamwe mu baturage bahahinga banahaturiye bavuga ko ubusanzwe utu dukoko bari basanzwe batuzi gusa ngo byabaga ari imbonekarimwe, nabwo bakabona nka kamwe, ariko batunguwe no kubona twabaye twinshi dutangira kwirara mu mirima.
Umuturage witwa Maniraguha Jean de Dieu yagize ati "Ibi bisimba byitwa ibiharara, ntabwo byakundaga kugaragara, washoboraga kukibona rimwe na rimwe, ariko ku wa Gatanu nibwo twabibonye byiraye mu mirima birya amababi y’ibihingwa, ibobere, ibijumba n’ibindi, turasaba ko bakomeza kuduha imiti yo gutera mu mirima yacu yo kubyica."
Numubyeyi Pelagie nawe ati "Hashize nk’imyaka ine ntabona Ibiharara, niyo nakibonaga cyabaga ari kimwe, none byiraye mu myaka yacu kandi birayirya, gusa batangiye kuduha imiti yo guteramo ibyica, ariko abashinzwe iby’ubuhinzi bakomeze batube hafi badufashe guhangana na byo”.
Umukozi wa RAB, sitasiyo ya Musanze, ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zifata imyaka Nduwayezu Anastase, avuga ko batangiye gutera imiti yo guhangana n’utu dusimba, kuko ngo turamutse dukwirakwiye mu mirima myinshi twakwangiza imyaka bikaba byateza inzara.
Ati "Utu dusimba bise ibiharara birangiza cyane, ku buryo turamutse dukwirakwiye mu mirima umusaruro wagabanuka cyane bikaba byanateza inzara mu baturage. Twatangiye guha abaturage imiti batera mu mirima yabo kandi twatangiye gupfa. Turakomeza kubikurikiranira hafi, ariko n’abaturage bakomeze basure imirima yabo aho babibonye batumenyeshe".
Kugeza ubu mu minsi itanu utu dusimba tumaze tugeze mu mirima tumaze kwangiza imyaka ku kigereranyo cya 15% , ariko igihingwa cy’ibobere ni cyo cyahangirikiye cyane.



















TANGA IGITEKEREZO