Mu matora yabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Ukuboza, Habyarimana yegukanye uyu mwanya agize amajwi 253 naho Twizerimana Innocent bari bahanganye, agira amajwi 19. Imfabusa zo ziba zirindwi.
Habyarimana w’imyaka 40, n’ubundi avuka muri aka karere, akaba afite impamyababumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu iterambere ry’icyaro yaboneye mu ryahoze ari ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi rya Busogo ( ISAE BUSOGO).
Habyarimana kandi yabaye Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Musanze, nyuma agirwa umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ari nawo mwanya yariho ubwo yahabwaga kuyobora aka karere by’agateganyo.



















TANGA IGITEKEREZO