00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Habonetse umurambo w’umusore umanitse mu giti bikekwa ko yishwe

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 4 September 2020 saa 10:21
Yasuwe :

Mu Karere ka Musanze habonetse umurambo w’umusore w’imyaka 18 umanitse mu giti kiri mu rubingo, azirikishijwe mu ijosi umupira yari yambaye ndetse yashyizwe ibitambaro mu kanwa, aho bikekwa ko yaba yishwe.

Uyu murambo wabonetse mu Murenge wa Musanze mu Kagari ka Rwambogo. Ni amakuru yamenyekanye ku mugoroba wo ku itariki ya 3 Nzeri 2020.

Umwana wari uragiye ihene niwe wawubonye, hanyuma atabaza abaturage, bahita bahamagara ubuyobozi n’inzego z’umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura, Niyoyita Ally, yatangaje ko aya makuru y’urupfu rw’uyu musore bayamenye gusa ngo ntiharamenyekana intandaro y’urupfu rwe, ariko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza.

Ati " Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana twayamenye ejo hashize saa cyenda z’umugoroba, biturutse ku mwana wari uragiye ihene wamubonye amanitse mu giti yapfuye agahuruza abaturage, gusa yari atuye mu Kagari ka Cyabagarura ariko yiciwe mu Kagari ka Rwambogo mu Mudugudu wa Gakoro.”

“Kugeza ubu nta makuru aramenyekana ku mpamvu y’uru rupfu kuko n’ababyeyi be ntiturabasha kuganira kuko batameze neza, inzego bireba ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri."

Yakomeje avuga ko uwo musore wapfuye nta muntu bari bafitanye amakimbirane, ndetse ko nta kindi kibazo kidasanzwe bazi yagiraga, ahubwo ngo yari akiri umunyeshuri wigaga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye n’abaturage batunguwe no kubona yapfuye.

Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera uri mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri aho wagiye gukorerwa isuzuma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages