00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Ba Ofisiye 45 basoje amahugurwa ku mikorere ya kinyamwuga n’ubuyobozi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 January 2025 saa 08:34
Yasuwe :

Mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) mu Karere ka Musanze, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abapolisi mu bijyanye n’imikorere ya kinyamwuga n’ubuyobozi.

Aya mahugurwa agenerwa abapolisi bo ku rwego rwa ba ofisiye bato abaye ku nshuro yayo ya 15, yitabiriwe mu gihe cy’amezi atanu n’abagera kuri 45 barimo; 15 bakomoka muri Sudani y’Epfo, 21 bo muri Polisi y’u Rwanda, batatu bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS), bane bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) na babiri bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).

Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ibikorwa, Vincent Sano yavuze ko kubaka ubushobozi ari urufunguzo rwo kubasha guhangana n’ibiteza umutekano muke bigenda bihindura isura uko isi irushaho gutera imbere.

Ati “Mu kazi ko gucunga umutekano ku Isi muri iki gihe, bisaba ko abakozi mu nzego zose bireba bagira ubumenyi n’ubushobozi bukenewe kugira ngo babashe guhangana n’ibiteza umutekano mucye mu bihugu byacu, mu Karere ndetse n’ahandi ku isi. Ni yo mpamvu, guverinoma y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko, bashyira imbaraga nyinshi mu kubaka ubushobozi.”

Yakomeje avuga ko “Amahugurwa musoje uyu munsi ni ingenzi kuri Polisi y’u Rwanda, Polisi ya Sudani y’Epfo no kuri mwe ubwanyu by’umwihariko. Kuba muyasoje neza ni ibyo kwishimira mutekereza ku rugendo mwanyuzemo, ubuyobozi bw’ishuri, inteko y’abarimu na bagenzi banyu mwafatanyije amahugurwa.”

Sano yabasabye kuzihatira gushyira mu bikorwa intego z’aya mahugurwa no gukomeza kurangwa n’ishyaka n’imyitwarire myiza kugira ngo babashe kuzuza neza inshingano zabo no gutanga umusaruro.

Ati “Aya mahugurwa agamije kongerera abayitabira ubumenyi bujyanye no gutekereza, gutegura no gukora akazi ko gucunga umutekano mu buryo burenze ubusanzwe bukoreshwa kandi bujyanye n’igihe. Hari icyizere ko ubumenyi n’ubushobozi muyungukiyemo bikubiye hamwe n’imyitwarire myiza n’ishyaka byabaranze bizabafasha gukora neza akazi aho muzaba mwoherejwe gukorera no kurushaho gutanga umusaruro.”

Ba Ofisiye 45 basoje amahugurwa ku mikorere ya kinyamwuga n’ubuyobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .