Mu gitondo cyo kuwa 19 Mutarama 2022, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Nyange hatemwe inka eshatu z’umuturage zigakomeretswa cyane kuko ebyiri muri zo hafashwe umwanzuro wo kuzibaga, ubu indi ikaba iri kwitabwaho n’abavuzi b’amatungo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mutarama 2022, Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwakoranye inama n’abaturage batuye mu Midugudu ya Nyabutaka, Kabagorozi na Kansoro yegereye ahatemewe izo nka igamije kurebera hamwe uko ibikorwa nk’ibyo by’ubugizi bwa nabi byakumirwa ariko n’uwo muturage agashumbushwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yemeye ko ako karere kazashumbusha uwo muturage kakamuha inka, asaba abaturage nabo kwishyira mu mwanya w’uwo muturage bakumva akababaro ke bakamufata mu mugongo.
Yagize ati" Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bigomba kurwanywa mugaharanira iterambere, uyu yari umworozi ariko murabona aho bamusize. Nk’ubuyobozi bw’akarere turamuba hafi ndetse twamuboneye n’inka. Namwe mwishyire mu mwanya we mwumve akababaro afite mumube hafi."
Mu butumwa bwatanzwe na CIP Kayitesi Speciose, Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu Karere ka Musanze, yibukije abaturage ko umutekano wahungabanye aho batuye, anenga abahishiriye amakimbirane yabaye hagati y’imiryango kugeza ubwo hakozwe icyo cyaha.
Bamwe mu baturage bari bitabiriye iyi nama, bagaragaje ko na bo bababajwe n’ibyabaye bizeza ubuyobozi ko bagiye gufatanya n’uwo muturage bakamushakira inka imwe akongera korora.
Ntirenganya Jean de Dieu ni umwe muri bo, yagize ati" Natwe ubu bugizi bwa nabi bwabaye hano bwaratubabaje, ntabwo twakwemera ko bamuheza hasi cyangwa ngo bamusubize inyuma. Nk’abaturage turi gushyira hamwe kandi turabizeza ko tuzunganira akarere indi nka ikaboneka tukayimuha vuba aha."
Kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi bwo gutema inka, mu gihe undi umwe agishakishwa kuko yahise atorokera mu ishyamba ry’Ibirunga.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!