Uwo mwana wari wafashwe bugwate yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, yabwiye RBA ko bamushukishije amafaranga 2000, bamugeza murugo bagafunga umuryango.
Asobanura urugendo rw’ishimutwa rye yavuze ko byatangiye ari imikino biza kurangira bimukozeho, kuko n’inzara yari imutsinze aho yari afungiye.
Yagize ati “Yansanze aho nari ndi gukina n’abandi bana anshukisha amafaranga 2000 tugeze iwe ahita afunga arambwira ngo ‘papa wawe ndamwishyuza miliyoni imwe n’igice’, ko azandekura bamaze kuyamwishyura.’’
Yakomeje agira ati “Mu gihe cy’icyumweru nahamaze yaragendaga akazana ibijumba tugahekenya, kuva mpageze twariye kabiri gusa.’’
Umubyeyi w’uyu mwana, Gatera Célestin, yavuze ko bakimara kumenya ko umwana yashimuswe bahise babimenyesha polisi ati “Icyo gihe hari ku itariki 20 Kanama 2015”.
Yahakanye ko atazi uwari wamushimutiye umwana wahoraga amuhamagara amusaba amafaranga kugira ngo amurekure.
Yagize ati “Ubwa mbere yansabye miliyoni 6 anambwira ko ari umusirikare kandi ari Tanzania, nyuma twakomeje kumvikana aragabanya ageza ku bihumbi 300.’’
Yongeyeho ko byamukomerekeje cyane ndetse bikamutesha umutwe ku buryo atarakibasha no gukora akazi neza ngo kuko yari ahangayikishijwe n’umwana we.
Nshimiyumuremyi, washimuse umwana yemeye icyaha, gusa akavuga ko atamushimuse, ahubwo ko bamumuzaniye(umwana) ngo amubere umukozi atari we wagiye kumwizanira.
Ati “Icyaha ni jyewe kiri guhama kuko umwana yasanzwe iwanjye, ariko sinamushimuse namwohererejwe nk’umukozi ngo ankorere.’’
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Munyaneza Elvis, yavuze ko ibyaha nk’ibi bitari bimenyerewe muri iriya ntara ngo ku buryo no gufata uyu mugabo bitaboroheye na gato.
Yagize ati “Ibyaha nk’ibi ntibyari bimenyerewe ku buryo kumufata byabanje kutugora yatubwiraga ko ari Tanzania [...] ugasanga ahanini yari agamije kwibonera amafaranga.’’
IP Munyaneza yakomeje agira ati “Ubwo yahamagaraga umuryango w’uwo mwana yabasabaga amafaranga, ariko iperereza riracyakomeje ngo tumenye icyari kigamijwe mu kumushimuta.’’
Amategeko y’u Rwanda ateganya ko ufatiwe mu cyaha cyo gushimuta abantu agahamwa na cyo ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 10 n’ihazabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni 10.



















TANGA IGITEKEREZO