00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Abofisiye bakuru 24 basoje amahugurwa yo kubungabunga amahoro

Yanditswe na Ndikumwenayo Thierry
Kuya 2 September 2023 saa 02:48
Yasuwe :

Abofisiye bakuru 24 baturutse mu bihugu bitandukanye basoje amahugurwa yo kubungabunga amahoro bari bamazemo iminsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro, Rwanda Peace Academy, yitezweho kuba intandaro nziza yo kugarura no gusigasira amahoro mu bihugu bitandukanye cyane cyane ibirimo amahoro make.

Byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 1 Nzeri 2023, ahari hateraniye inzobere z’Abofisiye bakuru mu kubungabunga Amahoro zaturutse mu bihugu birimo u Burundi, Comores, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia, Sudani na Uganda.

Bagaragaje ko bungukiye byinshi muri aya mahugurwa bahawe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, African Union Military Experts on Mission (AUMEOM).

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Col (Rtd) Jill Rutaremara, yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa bigiye kubafasha kurushaho kunoza ibyo bakora ndetse bibafashe kwitegura kwikura mu mbogamizi bashobora guhura na zo bari mu butumwa.

Yongeraho ko bize uko bashobora kwitwara ku bo bahasanze n’uko bakemura ibibazo bya hato na hato birimo amakimbirane no kugorwa n’ururimi rwaho boherejwe.

Yagize ati “Ni amahugurwa ategura abantu bazaba indorerezi mu bya gisirikare mu butumwa ariko bashobora no gukora akazi ko kuba abajyanama cyangwa kuba intumwa hagati y’ibice bitandukanye. Amakimbirane avuka hakajyamo ubutumwa, ni make atangira abantu barwana ariko akenshi kugira ngo abantu bajye mu butumwa ni uko impande zombi ziba zibyemeranya.”

Yakomeje ati “Ni abantu bagenda badafite imbunda ariko baba barinzwe n’abasirikare, aba bashobora kuba babura bitewe n’aho boherejwe, ni ukuvuga ngo mu byo biga harimo kumenya ngo nk’igihe aburiye nka hantu mu butayu yabyitwaramo ate?”.

Rutaremara kandi yavuze ko hejuru yo kurinda abandi nabo bagomba kwirinda, ubu bwirinzi bakaba barabwungukiye mu masomo bahawe.

Lt.Col Jacintha Ngano wo mu ngabo za Kenya yavuze ko bungutse ubumenyi bugiye kubafasha kunoza inshingano ubwo bazaba boherejwe mu butumwa.

Ati “Twigishijwe uko dukwiye kugenzura ahari Amahoro make ,umuzi w’ibibazo nk’ibyo, gutanga raporo hakurikijwe amasezerano, gufasha abaturage kubaho mu mudendezo nk’uko bikubiye mu nshingano zacu twese abahuguwe. Ubumenyi twungutse tubwitezeho kudukerebura no kudufasha gukora neza.”

Major Nathan Ndemezo wo mu Ngabo z’u Rwanda yavuze ko aya mahugurwa ahanini yabateguye bihagije uburyo bakwivana mu ngorane zose bahura nazo mu gihe baba bari mu bikorwa byo kugarura amahoro.

Abofisiye bahawe aya mahugurwa basabwe kuzashyira mu bikorwa ibyo bahuguriwe by’umwihariko babungabunga amahoro, barwanya ihohoterwa ry’abagore n’abagore.

Ubufatanye bw'ingabo mu butumwa bwo kugarura amahoro bwagaragajwe nk'ipfundo rikomeye
Hakozwe imyitozo igaragaza bimwe mu byo bigishijwe
Abofisiye bahawe aya mahugurwa basabwe kuzashyira mu bikorwa ibyo bahuguriwe by'umwihariko babungabunga amahoro
Ingabo z'u Rwanda ziri mu bitabiriye aya mahugurwa
Aba basirikare biyemeje gukoresha ubumenyi bahawe mu kubungabunga amahoro aho bari hose
Umwe mu bagize Ingabo z'u Burundi ahabwa icyemezo cy'ishimwe ubwo hasozwaga amahugurwa
Major Nathan Ndemezo wo mu Ngabo z'u Rwanda yavuze ko aya mahugurwa ahanini yabateguye bihagije uburyo bakwivana mu ngorane zose bahura na zo mu gihe baba bari mu bikorwa byo kugarura amahoro
Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Col (Rtd) Jill Rutaremara, yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa bigiye kubafasha kurushaho kunoza ibyo bakora
Abofisiye bakuru 24 baturutse mu bihugu bitandukanye basoje amahugurwa yo kubungabunga amahoro bari bamazemo iminsi mu Kigo cy'Igihugu cy'Amahoro, Rwanda Peace Academy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages