00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Abikorera bubakiye uwarokotse Jenoside, abandi baboroza inka

Yanditswe na Ndikumwenayo Thierry
Kuya 11 June 2023 saa 02:25
Yasuwe :

Abagize urugaga rw’abikorera mu karere ka Musanze bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bubakira inzu umwe mu barokotse, abandi baboroza inka.

Ni ibikorwa abagize uru rugaga bakoze ku wa Kane, aho byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw, birimo inzu yahawe uwacitse ku icumu, inka 15 zatanze ndetse n’ibiribwa.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Musanze, Habiyambere Jean, yabwiwe IGIHE ko kuba imbaraga zagombaga kubaka igihugu arizo zagisenye, biteye ipfunwe.

Ati "Bidutera ipfunwe kuba imbaraga zagombaga kubaka igihugu arizo zasenye, abikorera tuba dufite ifpunwe ku buryo twumva tugomba gushyiramo imbaraga zikomeye."

Avuga ku barokotse Jenoside, yakomeje ati "Ni ngombwa rero kugira ngo tuganire nabo, ikindi tubafashe mu bushobozi kugira ngo nabo bagire aho bigeza, noneho abateguye Jenoside n’abayishyize mu bikorwa bakorwe n’isoni kuko nta kindi bifuzaga, bifuzaga ko Abatutsi bashira."

Uzayisenga Beatrice wahawe inka, yavuze ko ari iby’agaciro kuko nk’abarokotse bibarema agatima, bakagira icyizere cyo gukomeza kureba iumbere.

Uwera Gaudiose we yagize ati "Inka nari narayishatse igihe kinini, narayibuze, ariko igihe cyari iki; nshimiye abitanze bagakora iki gikorwa."

"Ibi bikorwa biratunezeza, bikatwubaka, tuba tubona ko bakidutekerezaho. Hari ubwo usanga tudahuje amateka ariko iyo babikoze gutya twumva ko baturi hafi, bityo tukava mu bwigunge."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yashimye ko abikorera bamaze kumva ubumwe bw’abanyarwanda.

Ati "Iki gikorwa tugifata nk’umusaruro w’ubuyobozi bwiza, abikorera bo muri iki gihe bamaze gucengerwa n’amahame y’ubumwe bw’abanyarwanda."

Yakomeje asaba aba bikorera gukomeza gusigasira ibyagezweho barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri aho yaza avuye hose.

Ubwo abikorera bo mu Karere ka Musanze bashyiraga indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abikorera bo muri Musanze batanze inka 15 zigenewe abatishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages