00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Abasigajwe inyuma n’amateka bakuwe kuri Nyakatsi zo ku buriri

Yanditswe na

Isaïe Mbonyinshuti

Kuya 1 March 2015 saa 06:37
Yasuwe :

Mu rwego rwo gufasha abasigajwe inyuma n’amateka kugera ku buzima bwiza cyane cyane hibandwa ku isuku umuryango Transformation Ministries wafashije abatuye mu Murenge wa Nyange mu karere ka Musanze ubaha Matelas n’ibitanda ndetse n’ibikoresho by’ishuri birimo imyenda y’ishuri inkweto ku bana babo.

Ubu bufasha bwatanzwe ku wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2015, kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza ndetse no kurushaho kwibona mu Muryango Nyarwanda aho kur’ubu hamaze gutangwa ibikoresho bihwanye n’agaciro ka miliyoni 15.

Bamwe muri aba bafashijwe bavuga ko ibikoresho bahawe bizabafasha gukemura ikibazo cy’isuku nke yagaragaraga aho batuye bikbaviramo kurwara amavunja kubera imbaragasa zabateraga muri nyakatsi yo ku buriri, nkuko bisobanurwa na Nyirangabe Euphrasie umwe muri aba bafashijwe utuye munsi y’ikirunga cya Sabyinyo mu mudugudu wa Nyabutaka akagari ka Ninda.

Nyirangbe yagize ati ati “Turishimye kuko twajyaga tubangamirwa no kurara ku byatsi ugakubitiraho n’imbeho ituruka muri iki kirunga”.

Yakomeje avuga ko nubwo hari abavuga ko inkunga bahabwa bayigurisha ari ikinyoma kuko abasigajwe inyuma n’amateka bateye intambwe muri gahunda zitandukanye zigamije iterambere.

Bishop John Rucyahana Umuyobozi w’uyu Muryango utegamiye kuri Leta wateye inkunga aba baturage, avuga ko muri gahunda zabo zibanda ku cyateza imbere umuturarwanda ariko nubwo babafasha babigisha no kwigira.

Ati “Umuhamagaro wacu wuzuzanya na gahunda ya Leta yo kwigira”. Avuga kandi ko bimwe mu bikorwa bakora atari ugutera inkunga gusa ahubwo harimo no gukangurira urubyiruko gukura amaboko mu mifuka.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ndayambaje Vincent yongeyeho ko ibikorwa by’uyu muryango ari ingirakamaro muri aka karere kuko byuzuzanya na gahunda za Leta harimo nka gahunda ya “Sasa Neza” ndetse bigafasha abana gukunda ishuri kuko rimwe na rimwe bajyaga bata ishuri bitwaje kubura ibikoresho.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages