00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Abapolisi 28 barasoza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza

Yanditswe na

RNP

Kuya 4 August 2014 saa 11:18
Yasuwe :

Abapolisi 28 bagize icyiciro ya kabiri baturuka mu bihugu icyenda byo muri kano karere kuri uyu wa Mbere taliki ya 4 Kanama barasoza amasomo yaberega mu ishuri rikuru ryigisha abapolisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.
Mu bashyitsi bakuru bitabira uyu muhango harimo na Minisitiri w’Umutekano Sheih Mussa Fazil Harelimana.
Mu gihe kingana hafi n’umwaka kuko batangiye tariki ya 23 Nzeri umwaka ushize, bakaba barabonye amasomo atandukanye mu bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri (…)

Abapolisi 28 bagize icyiciro ya kabiri baturuka mu bihugu icyenda byo muri kano karere kuri uyu wa Mbere taliki ya 4 Kanama barasoza amasomo yaberega mu ishuri rikuru ryigisha abapolisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.

Mu bashyitsi bakuru bitabira uyu muhango harimo na Minisitiri w’Umutekano Sheih Mussa Fazil Harelimana.

Mu gihe kingana hafi n’umwaka kuko batangiye tariki ya 23 Nzeri umwaka ushize, bakaba barabonye amasomo atandukanye mu bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri ry’Uburezi rya Kaminuza y’u Rwanda, Bramshill Police College (UK) ari nabo bazatanga impamyabushobozi yo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s degree) baziha abo bapolisi.

Aya masomo akaba yaritabiriwe n’ibihugu bitandukanye ari byo Uganda, Tanzania, Zambia, Sudani y’Epfo, Kenya, Swaziland, Ethiopia, u Burundi na Rwanda.

Iki si cyo cyiciro cya mbere kuko hari ikindi cyarangije umwaka ushize kigizwe n’abapolisi 28 baturutse mu bihugu 12 byo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages