Inkuru yo gusezera ku mirimo y’aba bakozi yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gushyikiriza akarere ka Musanze amabaruwa asaba gusezera.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene yagize ati “Amabaruwa y’abasabye gusezera ku mirimo yabo yamaze gushyikirizwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere.”
Akomeza avuga ko gusezera ku mpamvu zabo bwite babifitiye uburenganzira ariko ko hagomba gusuzumwa niba nta makosa baba barakoze mu kazi akabatera gusezera.
Ati “Nta we twakwima uburenganzira bwo gusezera ariko tugomba no gusuzuma ubusabe bwabo tukareba niba nta waba yarakoze amakosa akaba ariyo mpamvu yamutera gusezera, icyo dusaba abaturage ni ukwihangana kuko aba basezeye basanzwe ari abatekinisiye bo mu mirenge. Natwe turakomeza gushyira imbaraga mu dushaka uko serivise badufashaga zitazadindira mu gihe hagishakishwa abo kubasimbura binyuze mu nzira zisabwa.”
Muri aba bakozi ntawemeye kuvugana n’itangazamakuru muri bane twagerageje kuvugisha kuko n’abitabye telefone bavuze ko ntacyo bavuga kuri iyi ngingo.
Aba baje biyongera ku bandi Banyamabanga Nshingwabikorwa babiri bo muri aka karere basezeye ku mirimo yabo mu Ukwakira 2016.



















TANGA IGITEKEREZO