Aba baturage basaba inzego bireba ko zabakemurira iki kibazo kuko iyo bakeneye kwiherera mu buryo bworoheje bajya mu bihuru naho ababikeneye mu buryo bukomeye bo bibagora cyane ndetse hari n’abadatinya no kubikemurira ku gasozi.
Bijya gutangira iri rimbi ryari rifite ubwiherero bw’ibyumba bibiri ku bagabo na bibiri ku bagore ndetse n’aho kwiherera byoroheje ku bagabo, ariko nyuma y’imyaka itagera kuri itatu burangirika kugeza n’ubwo ubu bidashoboka ko bukoreshwa.
Aha niho abaturage bahera basaba ko bafashwa bukongera kubakwa kuko n’ubwo batahahora cyane usanga iyo hari abaherekeje ababo bagiye kubashyingura babangamirwa no kutagira aho kwiherera mu gihe bikenewe.
Abaganiriye na IGIHE, umwe yagize ati "Ni ikibazo gikomeye kuko ubu twahageze Saa Tanu ubu bibaye hafi Saa Cyenda, ahantu hateraniye abantu bangana gutya mu kanya haraza abandi nta bwiherero birababaje. Urabona ko nk’ababyeyi biri kubagora abagabo bo tukikinga ku bihuru. Hakwiye ubwiherero rwose."
Undi nawe yagize ati "Hano mpaje nka kabiri ariko nta bwiherero buhari, bakwiye kuhubaka ubwiherero kuko n’ubundi irimbi tuba twaryishyuye ntibikwiye ko tubura aho kwiherera kuko ingo zihegereye ziri kure."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko iri rimbi ry’akarere risanzwe rikoreshwa rigiye gufungwa hagatangira irishya naryo rizaba riri mu Murenge wa Gacaca mu Kagari ka Kabirizi ari nabwo bazarishyira ku rwego rwiza rifite ibikenerwa byose.
Yagize ati "Ubu ririya rimbi rya Cacaca twenda kurifunga kuko usibye ibyo bibazo n’umuhanda ujyayo ntutunganyije, dukoreshe irishya naryo rizaba riri muri Gacaca mu Kagari ka Kabirizi, aho rizimurirwa niho hazaba hujuje ibikenerwa byose n’ubwiherero buzahubakwa, ni vuba kuko rizatangira gukoreshwa muri Gicurasi ishyirwa Kamena kuko ibyasabwaga byose byararangiye."
Irimbi ry’Akarere ka Musanze rya Gacaca riherereye mu Mudugudu wa Mukungwa, ryatangiye gukoreshwa mu mpera za 2020 nyuma y’uko andi ya Nyamagumba, Bukinanyana na Kinigi yuzuye agafungwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!