00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Abagabo batunzwe agatoki ku kutita ku burere n’imikurire y’abana

Yanditswe na Ndikumwenayo Thierry
Kuya 15 June 2023 saa 09:49
Yasuwe :

Abatuye Akarere ka Musanze bavuga ko igituma abana bafite ikibazo cy’igwingira ari benshi ari uko hari abagabo batita ku burere n’imikurire y’abana babyara, hakiyongeraho n’ubumenyi buke mu gutegura indyo yuzuye.

Ku mihanda no mu masoko y’Akarere ka Musanze, uhasanga ibiribwa byinshi bicuruzwa, bitanga ishusho y’uburyo abahatuye babona ibyo kurya by’ubwoko bwose bivuye mu mirima yabo.

Gusa aka karere kabarizwamo abana bagera kuri 45,6 % bafiye ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira.

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubuzima bw’Umubyeyi n’umwana, ababyeyi bagaragaje ko igwingira rikomoka kuri bamwe muri bagenzi babo, bahugira mu mirimo y’ubuhinzi, bakibagirwa kwita ku bana babo uko bikwiriye.

Nyirakamana Fiona utuye mu Murenge wa Kinigi yagize ati “Imbogamizi nk’abanya Kinigi tugira wenda ntabwo ari ku ruhande rwanjye, ariko hari abumva ko kagomba kubanza imirimo imbere ntibite ku mwana. Icyo mbashishikariza ni ugukora iyo mirimo ariko n’umwana bakamwitaho kugira ngo agire ubuzima bwiza.”

Hari kandi n’abagaragaza ko batabuze ibyo kurya, ahubwo ngo igwingira riterwa n’ubusinzi bwugarije abagabo babo, aho usanga umugore ari we urushywa n’ibigomba gutunga urugo gusa.

Nyiraguhirwa Chantal ati “Hari n’ubwo umugabo aguta akigira mu bandi bagore urumva yagufasha kurera abana? Baraduta da! Baragenda ayo bakoreye bakayinywera. Hari abagore benshi bitunze ugasanga umugabo ntiyita ku rugo uko bikwiriye; ugasanga nk’umugore ari guca inshuro akamenya urugo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yahamije ko hari abaturage bafite ubumenyi buke ku byerekeye imirire, ku buryo beza imyaka myinshi ariko kuyitegura bikaba ikibazo.

Ati “Hari impamvu zitandukanye; izo tugenda tubona cyane cyane hari ibijyanye n’ubumenyi mu mirire, ushobora kweza byinshi bitandukanye ariko uburyo ubitegura ibyo bikaba ari ikibazo. Tujya tubona umbyeyi ugasanga ateguye ibiryo bya nimugoroba, bikaba ari na byo bazongera kurya ejo mu gitondo akaba ari na byo asigiraho abana, bikonje, umwana akabyiririrwa.”

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kwita ku mikurire no kurengera umwana, Nadine Umutoni Gatsinzi, yatangaje ko bakomeje gukora ubukangurambaga bureba n’abagabo mu kurera umwana neza no kwigisha uko bategura indyo yuzuye.

Ati “Muri gahunda y’imyaka ibiri harimo ubukangurambaga bwimbitse kandi noneho butareba gusa ababyeyi b’abagore; burareba ababyeyi bose. Hazabaho na gahunda yihariye yo kwigisha abagabo kwita ku bana, kandi ntabwo ari ukubitaho gusa igihe bavutse; ahubwo n’igihe umubyeyi agitwite akamenya ngo umubyeyi akeneye iki.”

Yanavuze ko uruhare rw’umugabo ku kwita ku mwana ari ngombwa cyane kuko iyo umubyeyi w’umugabo yitaye ku mwana; akura neza ku buryo bwuzuye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bumaze iminsi butangije gahunda yiswe ‘inkoko ebyiri ku muryango, igwingira hasi’, yaje kugabanya umubare w’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira.

Iki cyumweru kizatangwamo serivisi ku babyeyi n’abana, hapimwa abana bafite imyaka itanu ariko habe n’umwihariko wo gupima abari hagati y’amezi 6 n’amezi 23.

Iyi gahunda iri mu bukangurambaga bw’imyaka ibiri bwo kurwanya igwingira n’imirire mibi, mu ntego z’uko muri 2024 impuzandengo y’abafite ibi bibazo izaba igeze byibura kuri 19% mu gihugu.

Muri iki cyumweru abana batarengeje imyaka itanu by'umwihariko abafite amezi 6 na 23 bazapimwa uburebure
Icyumweru cyahariwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana kije gushimanira intego za 2024 zo kurwanya igwingira
Ababyeyi bibukijwe kugira isuku kuri bo no ku bana
Abana bahawe ibinini bya Vitamini kandi iki gikorwa kizakomeza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages