Ibi yabivuze kuri uyu wa 19 Werurwe 2025, mu bukangurambaga buri gukorwa na Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) bwiswe ‘Nawe Wagera Kure’ bugamije gukundisha abana ishuri no kwereka abanyeshuri ibyiza byo kwiga, ibinyujije mu buhamya bw’abayobozi batandukanye.
Musabyimana Jean Claude, wanabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda yabwiye abanyeshuri biga muri GS Butete ko na we yanyuze muri iki kigo, uburezi yahaherewe bukamugira uwo ari we uyu munsi.
Uyu mugabo umaze imyaka 45 avuye kuri GS Butete yabwiye abanyeshuri ko bafite amahirwe, kuko biga ahantu hari amashanyarazi kandi hasukuye, na ho mu gihe cyabo bitari bihari.
Yaberetse ko mu gihe umuntu yize abishyizeho umwete aba ashobora kugera ku byo ashaka byose.
Yagize ati “Kwiga bifite akamaro kuko ni rwo rufunguzo rwa mbere rukugeza aho ushaka kugera ku buryo icyo utekereje cyose mu buzima ku myaka yawe ushobora kukigeraho ariko bigusaba ko ugikorera, kandi icya mbere ukora ni kujya mu ishuri ukiga ibindi bikubakiraho.”
Musabyimana yahamije ko iyo abakuru baganirije abana ku nzira bari kunyuramo, bakabasobanurira uko bize bigoye bituma bagira intego kandi ntibacike intege.
Ati “Kuganira na bo ni byiza kuko bibashyiramo akanyabugabo ndetse bikabafasha kugira intego mu buzima no guhora baharanira kugera kure, ndetse n’uwari ufite intege nke bikamugaruramo imbaraga kuko yabonye ko byose bishoboka.”
‘Nawe wagera kure’ ni ubukangurambaga buri gukorwa mu mashuri hirya no hino, aho abayobozi batandukanye bari gusura ibigo by’amashuri bakaganiriza abanyeshuri, bakanatanga ubuhamya ubuhamya ku kamaro k’ishuri.
Ubu bukangurambaga bwagiyeho mu rwego rwo gukundisha abana ishuri ndetse no kurandura ikibazo cy’abana bava mu ishuri, abatangira batinze n’abasibira.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abanyeshuri bava mu mashuri mu byiciro bitandukanye bagabanyutseho 2% mu mwaka wa 2022/2023 bagera kuri 6.8%, bavuye ku 8.5% mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!