00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Muhazi harohowe umurambo w’umuntu utaramenyekana

Yanditswe na

Kwizera Sam

Kuya 25 May 2015 saa 04:57
Yasuwe :

Mu kiyaga cya Muhazi, mu Kagari ka Binunga mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana harohowe umurambo w’umuntu utaramenyekana.

Amakuru atangazwa n’abaturage bo muri ako kagari avuga ko uwo murambo wabonetse kuri uyu wa 25 Gicurasi 2015 ukaba wahise ujyanwa ku bitaro bya Rwamagana ngo hakorwe ibizamini bya ngomwa.

Inkuru y’itoragurwa ry’uyu murambo kandi iremezwa n’umukuru wa Polisi mu Karere ka Rwamagana (DPC) wavuganye na IGIHE, ariko atuyobora ku muvugizi wa Polisi mu Ntara tutarabasha kuvugana na we kuko atitaba telefoni ye igendanwa.

Iyi nkuru turacyayikurikirana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages