Meteo Rwanda ivuga ko mu kwezi kwa Kanama hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 5 na 100 hirya no hino mu gihugu, ikaba iri munsi y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi.
Mu iteganyagihe ry’ukwezi kwa Kanama 2026, iki kigo cyatangaje ko ubushyuhe bwo hejuru buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 32, mu gihe ubushyuhe bwo hasi nijoro buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 18.
Meteo Rwanda yavuze ko umuyaga uringaniye ushobora rimwe na rimwe kuba mwinshi, aho uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero enye na 12 ku isegonda.
Iri teganyagihe rije nyuma y’uko ukwezi kwa Nyakanga 2026 kuranzwe n’imvura nke mu bice byinshi by’igihugu. Muri icyo gihe, ubupimiro 29 muri 44 bwapimye imvura iri munsi y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri Nyakanga.
Meteo Rwanda yagaragaje ko imvura yaguye muri Nyakanga yari hagati ya milimetero 0,5 na 96,6. Imvura nyinshi yapimwe mu Karere ka Musanze ku bupimiro bwa Busogo ISAE, aho yageze kuri milimetero 96,6, mu gihe inke yapimwe ku bupimiro bwa Nyagatare no ku bwa Kansi mu Karere ka Gisagara, aho yari milimetero 0,5.
Ku bijyanye n’ubushyuhe bwagaragaye muri Nyakanga, iki kigo cyatangaje ko impuzandengo y’ubushyuhe bwo hejuru yari hagati ya dogere Selisiyusi 21,1 zapimwe muri Kinigi mu Karere ka Musanze na dogere Selisiyusi 32,8 zapimwe i Bugarama mu Karere ka Rusizi.
Meteo Rwanda ivuga muri Kanama ubushyuhe bushobora kuzaba buri hejuru gato ugereranyije n’impuzandengo isanzwe iboneka muri uku kwezi.
Ibi bishobora kugira ingaruka ku buhehere bw’ubutaka no ku mazi, kuko igihugu kizaba kiri mu gihe cy’impeshyi. Meteo Rwanda ivuga ko biteganyijwe ko ubuhehere bw’ubutaka buzakomeza kugabanuka ahenshi mu gihugu muri Kanama 2026 kubera iki gihe cy’impeshyi gitangira muri Kamena kikageza muri Kanama.
Mu buhinzi, imvura nke yagaragaye muri Nyakanga yagize uruhare mu korohereza imirimo yo gusarura no kubungabunga umusaruro w’igihembwe cy’ihinga B, ariko inagira ingaruka ku bikorwa by’igihembwe cy’ihinga C kubera igabanuka ry’amazi mu butaka.
Meteo Rwanda iteganya ko no muri Kanama ahenshi mu gihugu hazarangwa n’ibihe by’izuba, bikaba bishobora gutuma amazi agabanuka ndetse bikagira ingaruka ku mirimo y’ubuhinzi yo mu gihembwe cy’ihinga C.
Iki kigo cyibukije ko iri teganyagihe rigomba kujyana n’andi makuru y’iteganyagihe risohoka buri masaha atandatu, buri munsi, iry’iminsi itanu, iry’iminsi irindwi ndetse n’iry’iminsi 10 kugira ngo abantu babone amakuru agezweho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!