00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Murigande yavuze uko yahataniye na Kagame kuyobora u Rwanda n’imyigaragambyo y’Abahutu Bizimungu yari yiteze

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 15 April 2025 saa 10:52
Yasuwe :

Tariki 17 Mata 2000 ni bwo Maj Gen Paul Kagame wari Visi Perezida w’u Rwanda yabaye Perezida nyuma y’uko abagize Inteko Ishinga Amategeko bamutoye nyuma y’iyegura rya Pasteur Bizimungu wari Perezida.

Iryo tora kugira ngo ribe, Perezida Kagame yari ahatanye na Dr Charles Murigande, aho Abadepite bamutoye ku majwi 81 mu gihe Murigande yagize amajwi atanu.

Imyaka 25 irashize ibyo bibaye. Dr Charles Murigande yagarutse kuri ibyo bihe, uko byagenze kugira ngo yisange mu bahataniye kuyobora igihugu.

Mu kiganiro The Long Form yagiranye na Sanny Ntayombya, yavuze ko icyo gihe hari mu nzibacyuho ikurikira ibihe bigoye bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Itegeko Nshinga ryariho icyo gihe, ryavugaga ko mu gihe Perezida uriho azaba adashoboye gukomeza kuyobora igihugu, yaba yeguye, yitabye Imana cyangwa se bigaragaye ko atagifite ubushobozi, Umutwe wa Politiki aturukamo ugomba gutoranya abakandida babiri bavamo uyobora atowe n’Inteko.

Ati “Umutwe wa Politiki mbarizwamo, ari nawo uwahoze ari Perezida yabarizwagamo ari nawo Perezida uriho abarizwamo, FPR, watumije inama ya Biro Politiki yo gutoranya abakandida babiri, ni uko byagenze ntoranywa hamwe n’uwari Visi Perezida akaba na Chairman wa FPR nk’abakandida.”

“Twagombaga gushyikirizwa Inteko igatora ugomba gusimbura Pasteur Bizimungu.”

Murigande asobanura ko muri ayo matora yo muri FPR, yaje ari uwa kabiri akurikiye Kagame. Ngo ayo matora yabaye hashize igihe gito kigera nko ku Cyumweru Pasteur Bizimungu atowe.

Kwegura kwa Bizimungu ntikwatunguranye

Ukwegura kwa Bizimungu kwari gutunguranye ku ruhande rumwe ariko kubera ibibazo byari bimaze iminsi mu ishyaka, ntabwo bamwe batunguwe. Murigande yavuze ko ubwo hari hashize iminsi hari kuba ibiganiro bijyanye na Guverinoma, Bizimungu yarenze ku byo yari yagiriwemo inama.

Yavuze ko bijya gutangira, muri Mutarama 2000, uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Joseph Sebarenzi, yeguye hanyuma hashize ukwezi, Minisitiri w’Intebe, Pierre Celestin Rwigema, aregura na Guverinoma ye ihita ivaho.

Ati “Twatangiye ibiganiro n’indi mitwe ya politiki kuko twari mu nzibacyuho kugira ngo dushyireho guverinoma nshya. Imbere muri FPR, Komite Nkuru yafashe icyemezo, ko abaminisitiri bose binjiye muri Guverinoma mu 1994, batazongera kuyisubiramo, ko bazashakirwa indi myanya.”

Yavuze ko impamvu uwo mwanzuro wafashwe, wari ushingiye ku kuba barakoze mu bihe byari bigoye, nta nzego z’imiyoborere zihamye, uburyo bwo kugenzura imikorere butaboneye, ndetse bamwe bashobora kugwa mu ruswa.

Ati “Twari twatangiye gukora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo tumenye uburyo bakora inshingano zabo, kuko hari ibihuha byinshi bya ruswa hirya no hino. Rero dufata umwanzuro ko nka FPR, abaminisitiri bose binjiye muri Guverinoma mu 1994 batazasubira muri Guverinoma nshya.”

“Ariko Perezida Bizimungu yashakaga umwe muri abo baminisitiri kugira ngo agume ku nshingano, byari bigoye kugira ngo FPR ibyemere. Icyo gihe Bizimungu yari Vice Chairman wa FPR, mu gihe Visi Perezida Paul Kagame yari Chairman.”

Uwo muminisitiri Bizimungu yashakaga ko aguma muri Guverinoma yari Patrick Mazimhaka.

Mazimhaka yabaye Minisitiri w’Urubyiruyko, Siporo n’Amakoperative muri Nyakanga 1994, nyuma mu 1996 agirwa Minisitiri wo gucyura Impunzi no gusana ibyangijwe n’Intambara. Nyuma y’aho yabaye Minisitiri muri Perezidansi.

Impamvu Bizimungu yashakaga ko Mazimhaka aguma muri Guverinoma, ni ibintu benshi batariyumvisha. Ati “Ahari ntabwo Bizimungu yumvaga ko ari Perezida, afite uburenganzira bwo kugena uko ibintu bigena.”

Murigande yavuze ko Bizimungu yibagiwe ko FPR iri hejuru ya buri munyamuryango wese hatitawe ku nshingano afite. Ati “Niba FPR yafashe umwanzuro, yagombaga kubahiriza umwanzuro wayo.”

Yavuze ko yumvaga ko Perezida wa Repubulika ariwe muyobozi wa byose. Ati “Ikiriho ni uko yibeshyaga, niba ari uko yabitekerezaga mu mutwe we, ntabwo ari uko byagombaga gukorwa, nta nubwo ari uko bikorwa muri FPR.”

Guverinoma nshya yaje gushyirwaho, iyoborwa na Makuza Bernard, irarahira itangira imirimo, ariko ku munsi w’irahira, Bizimungu yavuze ijambo ryumvikanye nabi.

Muri iryo jambo, Bizimungu yavugaga ko Inteko ariyo yananije Guverinoma yabanje, igatuma yegura.

Murigande asobanura ko muri icyo gihe FPR yari ishishikajwe n’uko buri wese abazwa inshingano ze, uzikora nabi akabibazwa.

Ati “Yanenze ibikorwa by’Inteko byo kubaza inshingano, ijambo rye ryose ryari ukwibasira ibyari biri gukorwa bigamije kwimakaza imiyoborere myiza muri icyo gihugu.”

Iryo jambo yarivuze ari ku wa Mbere, nyuma y’iminsi ibiri yandika ibaruwa yegura, aho Murigande yavuze ko bishoboka ko ashobora kuba yarumvise iryo jambo ritazamworohera cyane ko no muri FPR hari hatangiye urugendo rwo kwibaza impamvu yavuze ayo magambo.

Ati “Yari abizi ko Biro Politiki ifite ubushobozi bwo kumweguza, aho gutegereza ko yeguzwa, ahita yegura ku mwanya we. Kubera ubwo bwegure bwe, byasabye ko Inama ya Biro Politiki itoranya abantu babiri bagomba gutorwamo n’Inteko uyobora igihugu.”

Bizimungu yaketse ko niyegura Abahutu bari bwigaragambye

Murigande yavuze ko bishoboka ko mu mutwe wa Bizimungu yashoboraga kuba yaratekerezaga ko kuko ari Umuhutu, abo bahuje ubwoko bari bumujye inyuma.

Ati “Yumvaga ko Abahutu bose bari buhuguruke, bakajya mu myigaragambyo, bagasaba ko Perezida Bizimungu asubizwa ku buyobozi. Icyo gihe nari Umunyamabanga Mukuru wa FPR, nayoboraga inama y’ihuriro ry’imitwe ya politiki, nibuka bamwe mu bantu bo muri iyo mitwe ya politiki, mu nama yakurikiyeho, hari abo yabajije niba nta bantu bateganya kwigaragambya kubera iyegura rye.”

“Ariko nta muntu wigaragambije, amaduka yose yakomeje gukora uwo munsi, n’umunsi ukurikiyeho, kuko bumvaga ko FPR nk’umutwe wa politiki umaze kugira ubunararibonye uzabasha kubona igisubizo.”

“Yari umukandida watanzwe na FPR, ni FPR yamushyize ku butegetsi mu 1994 kandi FPR yari igihari, abaturage b’u Rwanda kubera ubunararibonye bwabaranze muri icyo gihe, batekereje ko nta kintu cyo gutuma bahangayika, ko FPR ibifite byose mu murongo.”

Murigande yavuze ko icyiza ari uko Bizimungu yeguye yamaze kurahiza Guverinoma, kandi Itegeko ryariho icyo gihe rigena ko mu gihe Perezida wa Repubulika yeguye, Visi Perezida afata inshingano.

Ati “Nta cyuho cyari gihari, hari Guverinoma, Perezida yari ahari, Inteko Ishinga Amategeko, Urukiko rw’Ikirenga rwari ruhari, nta kintu cyari gutuma abantu bahangayika.”

Murigande yavuze ku guhatana na Kagame

Murigande yabajijwe niba mu by’ukuri yarashakaga gutsinda amatora, yasubije ko na mbere y’uko umunsi w’amatora ugera, abantu benshi babazaga uko ibintu bimeze, akabasubiza ko iyo aza kuba mu batora, yari gutora Kagame.

Ati “Mu by’ukuri yari umukandida mwiza kundusha, rero namamaje uwo twari duhatanye. Umutwe wa Politiki watekereje ko ugiye gutoranya abakandida babiri beza, ko nubwo haba impanuka nkatorwa, bari bizeye ko naba Perezida mwiza.”

Murigande yavuze ko we na Kagame, bari abakandida ba FPR kandi ko nk’umutwe wa politiki, wari witeguye gushyigikira umwe muri bo uri butsinde. Ati “Rero nyuma nakomeje gukora akazi nari nshinzwe.”

“Ntabwo nicuza kuba ntaratowe, ahanini urebye aho u Rwanda rugeze mu myaka 25 ishize, nishimiye ko amatora yagenze uko yagenze, igihugu kigatera imbere uko kimeze ubu.”

Murigande yavuze uko yahatanye na Kagame ku kuyobora u Rwanda n’imyigaragambyo y’Abahutu Bizimungu yari yiteze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .