00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukuralinda yijeje ko imvugo zibasira u Rwanda za Perezida Ndayishimiye zitazahagarika ibiganiro byo kuzahura umubano

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 March 2025 saa 12:25
Yasuwe :

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yagaragaje ko imvugo zibasira u Rwanda za Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, zitahita zikoma mu nkokora inzira y’ibiganiro byo kunoza umubano byatangiye hagati y’ibihugu byombi.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aherutse kuganira n’abaturage ubwo yari mu masengesho, agaragaza ko ibibazo by’amoko byagiye biba mu Burundi byaturutse ku Banyarwanda bagiye bahungirayo.

Uwo mukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko n’ibibazo by’ingengabitekerezo n’amoko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira ya Congo na byo byaturutse ku Banyarwanda.

Ni ibintu byatumye benshi bagwa mu kantu cyane ko Perezida Paul Kagame yari aherutse guca amarenga ko umubano w’ibihugu byombi ugiye kuzahuka.

Mu kiganiro Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yagiranye na B&B Kigali FM yagaragaje ko izo mvugo ziteye kwibazwaho nubwo yemeza ko zikwiye kubanza gusesengurwa mu buryo bwa nyabwo.

Yavuze ko mu bihe by’ibiganiro bigamije gusubukura umubano hadakwiye kugira byinshi bivugwa kuko bishobora kuba byabangamira ibiganiro, yibutsa ko na Perezida Paul Kagame yirinze kuvuga ku mubano w’ibihugu byombi kubera ibiganiro byatangiye.

Yakomeje asobanura ko amagambo yatangajwe na Perezida Ndayishimiye agomba kwitonderwa no gusesengurwa kandi ko ibiganiro ku mpande zombi bigamije kubanisha Abanyarwanda n’Abarundi.

Ati “Batubwiye ko ibiganiro bihari, Abanyarwanda barabyishimiye, ntekereza ko n’Abarundi babyishimiye kuko imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi ni abaturage baba babana kandi nta kindi baba bifuza. Kuba rero yavuga ariya magambo, umuntu agomba kwicara akayasesengura nta guhubuka, ukareba aho yayavugiye, abo yabwiraga ukaba wakwibaza impamvu.”

Yongeyeho ati “Ushobora no gusesengura ukibaza uti ese koko mu 1959 mu Rwanda habaye ikibazo hari abantu bahungiye mu Burundi? Ese koko hari ingaruka byagize? Ese koko mu 1994 hari Abanyarwanda bahungiye muri Congo, Ese koko hari ingaruka byagize? Kandi koko iyo usesenguye usanga icyatumye Jenoside iba, ingengabitekerezo niba uyimukanye wagera aho uhungiye ugasanga uko ubwoko wari usize mu Rwanda Abahutu, Abatutsi n’Abatwa ni bo uhasanze. Kandi ya ngengabitekerezo wayimukanye, biragira ingaruka cyangwa ntibiyigira?”

Yavuze ko u Rwanda rutahita rwihutira kugira ibyo rubivugaho kuko byaba bisa no guterana amagambo kandi atari ngombwa.

Ati “Umuntu agiye muri ibyo byaba ari nko guterana amagambo kandi bitari ngombwa, ahubwo wabisesengura ukabyibazaho wabibonera igisubizo bikaba ari amahire, utabibonera igisubizo ubwo muri kuganira, ejo mwahura musubukuye gahunda zanyu ukamubwira uti ariko se bite? Ko turimo kuganira ukaba hari amagambo avugwa yatuma binasubikwa byari ngombwa? Wadusobanurira, byagenze bite?”

Yashimangiye ko mu gihe u Rwanda rwasanga ari ngombwa ruzabaza impamvu y’ibyatangajwe na Ndayishimiye binyuze mu nzira z’ibiganiro byatangijwe.

Ati “Ushobora kuvuga uti ibyo kubizana muri iki gihe turi mu biganiro bindi ese ni ngombwa? Ese niba washakaga kubivuga kuki utabivugira aho turi kuganirira? U Rwanda rusanze ari ngombwa abari muri ibyo biganiro bashobora kuzabibaza bakavuga bati ubutaha ibintu byose bijye biza bivugirwe hano. Aha twemerewe kuza tukavuga nabi, tugasakuza, tugatongana kugeza igihe tuboneye umwanzuro bitabaye ngombwa ngo bijye muri rubanda.”

Mukuralinda yashimangiye ko ibiganiro bigamije inyungu rusange z’abaturage b’ibihugu byombi bityo ko bitahita bihagarikwa n’ayo magambo ya Ndayishimiye.

Ati “Ikigamijwe ni inyungu z’abaturage muri rusange, iz’Abanyarwanda n’iz’Abarundi. Abari mu biganiro ni zo bagomba gushyira imbere, ntabwo bagomba gushyira imbere inyungu zabo bwite n’umuyobozi ntabwo ari ku nyungu ze bwite ni iz’abaturage be.”

Yongeyeho ati “Ntabwo wahita uvuga uti kubera kanaka na kanaka mpise mpagarika ibiganiro. Tuzi neza imbaraga ziba zarashyizwemo kugira ngo bibashe kongera kubaho.”

Yavuze ko hari amagambo ashobora gufatwa nko gushotorana ariko yemeza ko bibaye byiza aho kuyavugira ku karubanda yavugirwa muri izo nzira z’ibiganiro mu rwego rwo gusobanukirwa no gushakira igisubizo hamwe.

Mukuralinda yasobanuye ko imvugo za Ndayishimiye zitahita zihagarika ibiganiro byo kunoza umubano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages