Imibare yavuye mu ibarura rusange rya 2022 igaragaza ko Akarere ka Rusizi kaza imbere mu Rwanda mu kubyara abana benshi kuko ku mpuzandengo umugore wo mu karere ka Rusizi abyara abana 4.5 mu gihe ku rwego rw’igihugu umugore abyara abana 3.6.
Icyerekezo cy’igihugu ni uko Umunyarwandakazi akwiye kubyara abana batarenze batatu.
Mu kubyara abana benshi akarere ka Rusizi gakurikirwa n’akarere ka Gisagara, aho umugore waho abyara 4,4, Nyaruguru na Nyagatare 4,2, mu gihe Nyanza iza ku mwanya wa gatanu umugore waho abyarara abana 4.
Tariki 20 Werurwe 2025, ubwo Mukama Abbas yari yasuye ishuri rya GS Bugarama Cité yizeho amashuri abanza, yasanze ibyumba by’amashuri Leta iheruka kubaka mu 2022 byaratumye muri iri shuri umubare w’abanyeshuri bigira mu cyumba kimwe cy’ishuri uva ku bana 70 ugera ku bana 60.
Ni mu gihe amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco ateganya ko umubare w’abanyeshuri udakwiye kurenga abana 45 mu cyumba cy’ishuri.
Mukama yavuze ko intego y’igihugu yo kugabanya ubucukike mu mashuri itagerwaho mu gihe bakomeza kubyara abana benshi
Ati "Hano ubucucike ni bwinshi, ikigero cyo kubyara kiri hejuru cyane. Turasaba inzego z’ibanze, ababyeyi muri hano, kuringaniza imbyaro kuko ni rwo rufunguzo, ni ngombwa. Niba ari ubushyuhe buri hano muzabugabanye. Ntabwo Leta yabona ingengo yo kujya yubaka ibyumba by’amashuri buri mwaka".
Kubyara abana benshi bituma muri bimwe mu bigo by’amashuri abana biga basimburana, bamwe bakiga mu gitondo abandi bakiga nimugoroba, mu gihe icyerekezo cy’igihugu ari uko abana bose bakwiye kwiga igitondo n’ikigoroba.
Mukama yavuze ko mu gihe ababyeyi bakomeza kubyara cyane byazasaba ko hajyaho gahunda yo gusimburana gatatu kandi atariwo murongo igihugu cyahisemo.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi igaragaza ko muri rusange kugira ngo ikibazo cy’ubucucike mu mashuri gikemuke hakenewe ibyumba bishya birenga 600.
Mu mwaka wa 2019/2020 mu Karere ka Rusizi hari hubatswe ibyumba bishya by’amashuri 168, mu mwaka wakurikiyeho hubakwa ibindi 254 ariko ntibyakemura iki kibazo mu buryo bwa burundu, uretse ko byagize uruhare rufatika mu kugabanya uburemere bwacyo.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!