00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhongayire Jacqueline yasimbuye Mukaruriza ku buminisitiri

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 July 2013 saa 06:20
Yasuwe :

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu cyane cyane mu ngingo yaryo y’116, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Muhongayire Jacqueline Minisitiri ushinze ibikorwa by’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.
Kuba Muhongayire asimbuye Mukaruriza Monique wayoboraga iyi Minisiteri kuva yajyaho, byasohotse mu itangazo ryashyizweho umukona na Minisitiri w’Intebe, Dr Habumuremyi Pierre Damien, kuri uyu wa (…)

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu cyane cyane mu ngingo yaryo y’116, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Muhongayire Jacqueline Minisitiri ushinze ibikorwa by’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Kuba Muhongayire asimbuye Mukaruriza Monique wayoboraga iyi Minisiteri kuva yajyaho, byasohotse mu itangazo ryashyizweho umukona na Minisitiri w’Intebe, Dr Habumuremyi Pierre Damien, kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2013.

Muhongayire Jacqueline wavutse kuwa 28 Kanama 1961, yari umwe mu badepite bahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2012, aho yaje gutorerwa manda ya kabiri ikaba yari kuzarangira muri 2017 aho yari afite icyicaro i Arusha muri Tanzania.

Muhongayire yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imyaka igera kuri 12 mbere yo kujya muri Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ndetse yagiye anashyirwa mu myanya ikomeye, kuko mu mwaka w’1995 yari umwe mu bagore 12 bari bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho mu Rwanda. Icyo gihe yari igizwe n’abadepite 70 mbere y’uko ajya mu Nteko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Muhongayire yabaye muri Forumu Nyarwanda y’abagore bari mu Inteko Ishinga Amategeko, yagiye agira n’uruhare mu gushishikariza abagore kujya mu myanya ifata ibyemezo.

Ku myaka 52, Muhongayire afite impamyabumenyi ya kaminuza mu icungamari, ndetse n’impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye no gucunga imishinga. Yize kandi ibijyanye na politiki n’ububanyi n’amahanga muri Kaminuza ya Free University y’i Buruseli mu Bubiligi.

Mukaruriza Monique we avuye kuri uyu mwanya w’ubuminisitiri yari amazeho imyaka itanu, yayoboye kuva muri Werurwe 2008. Yari afite ubunararibonye mu birebana n’icungamutungo n’amabanki.

Mbere y’uko agirwa Minisitiri, Mukaruriza yari ahagarariye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani, akaba kandi yaraharaniye ibikorwa by’uyu muryango muri Sudani.

Mukaruriza yagize uruhare mu ivugurura ry’Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, aho yanabayemo komiseri. Afite uburambe mu by’amabanki, dore ko yagiye aba n’umuyobozi wo hejuru mu bigo bitandukanye birimo Banki ya Kigali, Village d’Enfants SOS Kinderdolf International-Rwanda, no muri Sositeyi Mpuzamahanga y’ubwikorezi
(International Transport Society).

Avuye muri iyi minisiteri hari byinshi yabashije gukora, birimo gushyiraho amategeko ahuza za gasutamo, korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu bihugu bitanu bigize uyu muryango, ndetse n’ibindi bikorwa byinshi yagiye agiramo uruhare mu guteza imbere uyu muryango.

Kuri ubu afatanyije na bagenzi be bo mu bindi bihugu, bari barimo guhangana n’iyigwa ry’uko hashyirwaho ifaranga rimwe n’indangamuntu imwe mu bihugu bigize uyu muryango, iki kivi kikaba kigomba kuswa n’umukoreye mu ngata.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages