Ahagana Saa Yine z’amanywa yo ku wa Mbere tariki ya 19 Gashyantare 2024, nibwo uyu murambo w’uyu musore wagaragaye muri ruhurura munsi y’amatiyo manini y’amazi mu Kagari k’Ubumwe mu Murenge wa Muhima.
Ababonye uyu murambo bavuga ko wari waramaze kwangirika cyane.
Habiyaremye Jean d’Amour yagize ati “Yari yaramaze kwangirika cyane bigaragara ko amaze igihe apfuye.”
Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori T. Grace, yabwiye IGIHE ko uyu murambo wari waramaze kwangirika cyane ndetse batabashije kumenya imyirondoro ya nyakwigendera.
Ati “Ntabwo twamenye imyirondoro ye kuko umurambo wari waramaze kwangirika cyane.”
Yongeyeho ko bitewe n’uko uyu murambo wari waramaze kwangirika cyane inzego za Polisi na RIB byabagiriye inama yo guhita bawushyingura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!