Ibi byabaye ku wa mbere tariki ya 1 Kamena 2026, nk’uko byatangajwe na bamwe mu baturanyi ba Nyakwigendera.
Aba baturage bavuze ko babimenye nyuma y’uko Nzayisenga agiye mu kabari, yaka inzoga nyuma atagira kwigamba ko amaze kwica Nyina umubyara, ni bwo abari aho bahise bajya mu rugo rw’uyu mubyeyi basanga koko nyina yamaze gupfa, kuko basanze umuvu w’amaraso utemba mu nzu.
Umwe mu baturanye be yavuze ko uyu musore yagarutse agafata inkoni agatangira gushinyagurira umurambo.
Yagize ati “Yagarukanye inkoni atangira gushyinyagurira umurambo awukubita avuga ngo ‘Mama ntarapfa ngo ubundi yarakwiye gupfa.”
Mu kiganiro na BTN TV, Mushiki wa Nzayisenga yavuze ko byatewe n’uko yagurije murumuna we amafaranga ntiyayamwishyura, noneho akajya abwira nyina kuyamwishyuriza ariko undi akabyanga. Nyuma ni bwo yaje gufata umwanzuro wo kwica nyina.
Ati “Yari amaze igihe avuga ko azahitana umuntu ubundi akongera agafungwa cyane ko nta gihe gishize afunguwe.”
Ni urupfu rwashenguye abaturanyi b’uyu mukecuru barimo n’abo mu muryango we.
Uyu musore witwa Nzayisenga nyuma kwica Nyina umubyara yahise atabwa muri yombi n’ubuyobozi.
Itegeko riteganya ko uhamwe n’icyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!