00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Urubyiruko rw’abadivantisiti rugiye kwiyubakira sitade y’agaciro ka miliyoni 60

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 4 February 2015 saa 05:30
Yasuwe :

Urubyiruko rwo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi i Kirwa mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga batangiye umushinga wo kwiyubakira Sitade igezweho, batezeho kubakura mu bwigunge ikanabinjiriza amafaranga.
Iyi sitade izaba igizwe n’ibibuga by’imikino itandukanye biteganyijwe ko izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga 60, ikazifashishwa n’abaturage bo muri uyu Murenge batagiraga aho kwidagadurira, ndetse by’umwihariko abanyeshuri batabonaga aho (…)

Urubyiruko rwo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi i Kirwa mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga batangiye umushinga wo kwiyubakira Sitade igezweho, batezeho kubakura mu bwigunge ikanabinjiriza amafaranga.

Iyi sitade izaba igizwe n’ibibuga by’imikino itandukanye biteganyijwe ko izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga 60, ikazifashishwa n’abaturage bo muri uyu Murenge batagiraga aho kwidagadurira, ndetse by’umwihariko abanyeshuri batabonaga aho bagaragariza impano bafite mu mikino itandukanye.

Umuyobozi w’itorero rya Kirwa aba basore basengeramo Pastor Karangwa Appolinaire, avuga ko iyi sitade ari amahirwe ageretse ku yandi abatuye I Rugendabari babonye yo kwidagadura no kunanura imitsi mu mikino itandukanye.

Imirimo yo gutegura ahazubakwa sitade muri Rugendabari yaratangiye

Pasiteri Karangwa avuga ko iyi sitade izafasha abanyeshuri mu buryo bw’umwihariko abanyeshuri bo mu kigo cy’Abadivantisiti kihegereye, kuko batagiraga aho bakinira, bikaba intandaro y’uko impano bamwe bafite mu mikino zipfukiranwa.

Uyu muyobozi w’itorero avuga kandi ko iyi sitade ije nk’igisubizo cy’umwanya wo kwigiramo gutwara imodoka, byari ingorabahizi muri Rugendabari, ati”Urubyiruko rw’Abadivantisiti n’abandi muri rusange bazigishwa imodoka n’amategeko y’umuhanda kandi imyitozo yose izajya ikorerwa muri iyo sitade.

Imirimo y'amaboko izunganira imashini kugirango sitade izuzure vuba

Uru rubyiruko rufite intumbero yo kuzajya rukodesha iyi sitade ku bantu bashaka kuyikoreramo ibikorwa byabo bwite, amafaranga avuyemo akabateza imbere.

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, biteganyijwe ko aba basore bazajya bakoresha amaboko yabo bunganira imashini zabugenewe, ubu zatangiye imirimo yo gusiza ahazubakwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari Rwigemera Pilote avuga ko intumbero y’uru rubyiruko ari nziza cyane, bityo nk’umuyobozi abemerera ubufatanye, by’umwihariko avuga ko ibikorwa by’umuganda w’abaturage bose bizabunganira.

Imirimo yatangiye ariko ntihagaragazwa ahaza ingengo y'imari yo kubaka iyo sitade

Biteganyijwe ko muri Nyakanga uyu mwaka, igice cya mbere cyo kubaka iyi sitade kizaba kirangiye ku buryo yatangira gukorerwamo ibikorwa bimwe na bimwe.
N’ubwo uru rubyiruko rwifitemo icyizere cyo kwibonamo ibisubizo bimwe na bimwe rwifashishije iyi sitade, rwemeza ko imbaraga zabo zigikeneye inyunganizi kugira ngo sitade iri mu ndoto zabo yuzure idakomwe mu nkokora n’ubushobozi.

Sitade za Leta tuzi ko zijya zidindira iyo zubakwa, ariko iyi yo ngo izo mpungenge nta zihari
Abaturage banyotewe no kubona Sitade ya Rugendabari izaba ari mbera byose nko kwigiramo imodoka, no kwidagaduriramo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages