Icyemezo cyo gusubika iburanisha ryo kuri uyu wa 22 Mutarama 2021, cyafashwe kubera abaregera indishyi batabonetse ndetse ikoranabuhanga ryagoranye.
Uru rubanza ruburanishwa mu mizi rwagombaga gutangira saa 8:00 za mu gitondo ariko ikoranabuhanga n’igenda rya hato na hato ry’umuriro rikomeza kwangira inteko iburanisha ko rwatangiye ahagana saa 10:00 zuzuye nabwo ikoranabuhanga rirananirana.
Muri uru rubanza, abareganwa na Urayeneza uko ari batanu bafungiye muri Gereza nkuru ya Muhanga mu gihe Inteko iburanisha yari mu rukiko; rwaburanishijwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya "Skype" mu rwego rwo kubahiriza ingamba zashyizweho na leta mu kwirinda gukwirakwira kw’icyorezo cya COVID-19.
Perezida w’Inteko iburanisha, Nkundakozera Jean Marie Vianney, yabanje kubaza abaregwa niba bose bahari ndetse akurikizaho abaregera indishyi, anabaza niba bunganiwe ariko ntihagira ugaragara haba mu rukiko ndetse no ku ikoranabuhanga.
Yavuze ko uwunganira abaregera indishyi yatanze impamvu z’uko kubera ko Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu rugo atabonye aho aca ngo agere mu rukiko kunganira abakiliya be.
Urayeneza na bagenzi be batanu barimo Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Nsengiyaremye Elise, Munyampundu Kinihira Léon na Ruganizi Benjamin uburana adahari kuko yacitse ubutabera bamaze kwiregura ku byaha bibiri baregwa birimo icyaha cya Jenoside n’icyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.
Aba bose bireguye bahakanye ibyaha baregwa bavuga ko kuba barafunzwe ari ibyapanzwe n’abantu ku giti cyabo bagamije kubafungisha.
Bavuze ko ibyaha bashinjwa batigeze babikora kandi ko ikusanyamakuru ryabayeho mu gihe cy’Inkiko Gacaca akwiye gushingirwaho kuko ari ukuri kuko abarimo kubashinja batanze amakuru bakaba baranatangiye kuyavuguruza batanga ubuhamya butavuga ukuri ahubwo ari ikinyoma cyizwe neza bababeshyera nta cyaha bakoze.
Mu iburanisha ryo ku wa 8 Ukuboza 2020, Perezida Nkundukozera wari uyoboye inteko iburanisha uru rubanza yarusubitse avuga ko ari impamvu zo kubura uko abaregera indishyi n’ubunganira mu mategeko Me Kayitare bagera ku rukiko kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.
Gusa yavuze ko nta mucamanza wifuza ko uru rubanza rukomeza gutinda bityo asaba ababuranira abafunzwe n’Abahinjacyaha kuzaburana bagusha ku ntego bagamije gufasha imigendekere myiza y’uru rubanza bityo buri wese akabona ubutabera bumukwiye.
Kuri uyu Gatanu, tariki ya 22 Mutarama 2021 nibwo hari hateganyijwe isubukurwa ry’uru rubanza ariko rwongeye gusubikwa kubera ibibazo birimo ikoranabuhanga rya "Skype", umuriro ucika, ibura ry’ihuzanzira rya internet ndetse n’icy’abaregera indishyi n’ubunganira bose batageze mu rukiko.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwanzuye ko urubanza rwimurirwa hagati ya tariki ya 12 na 15 Gashyantare 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!