00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Umuturage arishinganisha nyuma yo kurusimbuka gatatu azira isambu ye

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 1 October 2014 saa 06:01
Yasuwe :

Nyabirungu Alphonse utuye mu Karere ka Muhanga arishinganisha nyuma yo kugerwa urupfu ubugira gatatu akeka ko biterwa n’imitungo ye arimo kuburana n’ishuri ryisumbuye rya ACEJ Karama.
Guhera mu mwaka wa 2012, Nyabirungu yatangiye kuburana imitungo ye igizwe n’isambu avuga ko yatwawe n’ishuri rikuru rya ACEJ Karama bigizwemo uruhare n’uwari Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Nyamabuye wari mu bashinze iri shuri, ari naho ryari riherereye icyo gihe.
Mu rukiko rw’ibanze rwa Muhanga, (…)

Nyabirungu Alphonse utuye mu Karere ka Muhanga arishinganisha nyuma yo kugerwa urupfu ubugira gatatu akeka ko biterwa n’imitungo ye arimo kuburana n’ishuri ryisumbuye rya ACEJ Karama.

Guhera mu mwaka wa 2012, Nyabirungu yatangiye kuburana imitungo ye igizwe n’isambu avuga ko yatwawe n’ishuri rikuru rya ACEJ Karama bigizwemo uruhare n’uwari Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Nyamabuye wari mu bashinze iri shuri, ari naho ryari riherereye icyo gihe.

Mu rukiko rw’ibanze rwa Muhanga, Nyabirungu yaje gutsindwa abwirwa ko abo bafite ikibazo kimwe bishyuwe nk’uko urutonde rwagaragajwe, ariko we akaba atagaragara kuri urwo rutonde hakibazwa impamvu.

Nyabirungu asobanura ko kutibonaho byatewe nuko uwayitwaye yari mu buyobozi bwa komini kandi igihe iyi sambu yatwarwaga we n’umuryango we bari barameneshejwe ubwo Abatutsi birukanwaga mu Rwanda mu 1973.

Igice kimwe cy’iyi sambu cyari cyarahawe itorero rya ADEPR ryaje kugisubiza, hasigara icyo ishuri rya ACEJ Karama ryahawe n’ icyahoze ari komini Mushubati gifite uburebure bwa metero 72 ku ruhande rumwe, na 53 rundi.

Mu iburanwa ry’iyi sambu, Nyabirungu ngo yaje gucika impfu eshatu zose zirimo abashakaga kumuroga, kujya kumwicira kure no kumugusha mu manga.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nyabirungu yagize ati “Maze kurokoka impfu ubugira gatatu nzira isambu mburana none ndishinganisha.”

Bwa mbere ngo yamenyanye n’umugabo waturukaga i Kigali mu kwezi k’Ugushyingo 2012 amubwira ko amushakaho ubucuti nk’umuntu w’umusaza ukuze wajya amugira inama.

Yagize ati “Tumaranye hafi ibyumweru bibiri navumbuye ko ashaka kungirira nabi. Twari mu kabari batujyana mu cyumba cyacu twenyine angurira Primus, nsohotse ngiye hanze, ndebeye mu irido mbona avanye ikintu mu ikote yari yambaye agishyira mu icupa nanyweragamo.”

Nyabirungu ngo yahise amusaba kunywa ya nzoga undi arabyanga ahubwo ahita ayimena n’umujinya mwinshi ahita ataha. Nyabirungu avuga ko yarebye uko ako kabari kari gashinzwe vuba kandi uwagashinze aziranye n’uwo avuga ko yari agiye kumuroga, abiheraho avuga ko bari babiziranyeho.

Uwashatse kumuroga ngo yari umusore uri mu kigero cy’imyaka nka 30 w’imibiri yombi, uringaniye utananutse kandi utanabyihushye.

Uwa kabiri na we ngo yagiye amusaba ubucuti yongeraho ko yamufasha akamwigira umushinga wo gukora foromaje kuko ngo yigeze kuyobora amashyirahamwe y’abazikora.

Yakomeje agira ati “Yambwiraga ko ari uw’i Kigali ku Gisozi yari afite n’imodoka yajyaga ahinduranya n’izindi, iyo yazanaga uyu munsi si yo yagarukagamo.

Twabonanye inshuro eshatu, ku ya gatatu namubajije uwaba yaramuhaye nimero zanjye ambwira umuntu ntazi, mubaza nimero ze avuga ko azazimpa.”

Yongeyeho ati “We yaje mu kabwibwi ashaka ko tujya muri iyo modoka ye akanjyana muri hoteli imwe i Muhanga ambwira ko anjyana akanangarura ndamutsembera, hari nka saa kumi n’ebyiri n’igice, byahise bimubabaza avuga ko ahombye.”

Nawe ngo yamujyanye mu kabari kari hafi aho ashaka ko amusindisha, nyuma ngo ashaka kumuhirikira mu modoka ngo amujyane ariko aranga, abonye bidashobotse nawe arataha.

Nyabirungu avuga ko yabonaga afite umugambi wo kumujyana akaba yamwicira kure, dore ko ngo hari n’undi musore wajyaga azana nawe kureba Nyabirungu yari yasize mu Mujyi wa Muhanga.

Ubwa gatatu bwo ngo ni umusore w’umunyonzi wamusanze mu muhanda ari ku igare agatangira kugenda hafi ye ashaka kumuhirika mu manga yari iri hafi aho ariko ngo abiketse igare arivaho arahagarara, ababibonye bamubaza icyo amushakaho kuko bari bamubonye amwendereza igihe kinini.

Nyabirungu ahamya ko aba bose bari bafite umugambi wo kumwica ngo imitungo yajuririye abayirimo bayigumemo ntacyo bishisha.

Yemeza ko atari abo gusa bashatse kumubangamira mu manza ze, kuko ngo n’uwamwunganiye mu mategeko ubwo yatsindwaga yahise amubwira ko bazajurira ariko ngo akagenda abitinza ku buryo yashatse umusimbura igihe ntarengwa bahawe kibura iminsi itatu.

Uyu avoka we ngo yafashe telefone ye ashyiramo uburyo butuma batavugana; yamuhamagara akumva telefoni ntiriho, nyuma ngo yaje gukoresha iy’undi aramuhamagara, amwibwiye ahita ayikupa.

Nyabirungu yifuza iki?

Nyabirungu avuga ko ibyamubayeho byose byari bigamije guhungabanya ubuzima bwe bitewe n’urubanza aburana rumaze imyaka myinshi rudakemuka.

Yagize ati “Ndishinganisha kugira ngo ntazagirirwa nabi, nubwo nta nzego zishinzwe umutekano nabibwiye, ariko abaturage barabizi, hari n’abayobozi b’inzego z’ibanze nabibwiye.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages