Umurambo w’umugabo w’imyaka 52 bawusanze mu giti, aho yiyahuye akoresheje umugozi mu kagari ka Gahogo, umurenge wa Nyamabuye, mu karere ka Muhanga kuwa 31 Mutarama 2015.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza, yemeje aya makuru, anatangaza ko umurambo w’uwo mugabo wahise ujyanwa ku bitaro bya Kabgayi ngo ukorerwe isuzuma ngo hamenyekane impamvu yatumye yiyahura.
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba ijisho rya mugenzi we kandi bagatanga amakuru ku gihe ku bantu bafite ibibazo bishobora kuganisha ku kwuyambura ubuzima.
CSP Gashagaza yagize ati ˝Kwiyahura biteza ingaruka zirimo ubupfakazi, ubupfubyi, ubukene, inzangano ndetse n’igesebo ku muryango. Mu by’ukuri, ni uguteza ibindi bibazo aho kubicyemura cyangwa kubihunga˝.
Hari bamwe bagira ibibazo mu buzima kugera n’aho basigara babona badashobora kubikemura cyangwa ngo babibonere igisubizo bagafata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima nka bumwe mu buryo bwo kubukemura cyangwa kubihunga.
Kwiyahura, ni igikorwa umuntu akora agamije kwiyambura ubuzima. Bishobora guterwa n’ibintu byinshi birimo kwiheba, ubusinzi, ibiyobyabwenge, ubukene, amakimbirane mu miryango ashingiye ku mitungo, indwara zidakira n’ibindi.
Bishobora guterwa kandi n’ubwumvikane buke hagati y’umuntu n’undi,yaba umuvandimwe cyangwa undi wese, gutereranwa n’umuryango ndetse n’inshuti mu gihe cy’ibibazo.
Kwiyahura kandi bishobora no guterwa n’ubwigunge, kubura akazi, no guhungabana.
Mu byo bakoresha, harimo kunywa imiti itandukanye, harimo iyo kuvura amatungo,cyangwa iy’abantu , ikaze cyangwa myinshi. Abandi bahitamo kunywa imiti ikoreshwa mu buhinzi nka Tioda, kwimanika bakoresheje imigozi, n’imyenda baboshye, kwiroha mu biyaga, inzuzi, n’imigezi.
Mu Rwanda, ntibikunze kubaho ariko n’ubwo yaba umuntu umwe wiyambuye ubuzima, igihugu kiba gihombye byinshi.
Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturage kugisha inama no kwegera inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure n’abo bafitanye ibibazo n’amakimbirane aho gufata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.
RNP



















TANGA IGITEKEREZO