00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Umunyeshuri yabyariye mu bwiherero bwa Gare

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 February 2024 saa 10:33
Yasuwe :

Umunyeshuri wiga mu Ishuri ry’Imyuga mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yafatiwe n’ibise muri Gare ya Muhanga yinjira mu bwiherero ahita abyariramo.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare 2014.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa wabyaye afite imyaka 18 ndetse aho yiga batari bazi ko atwite.

Ati “ Nibyo yabyariye mu bwiherero hagati ya saa tanu na saa sita, amakuru dufite nyuma y’uko bibayeho tumaze guhura n’uwo byabayeho n’ubuyobozi bw’ishuri yigaho batubwiye ko batari bazi ko atwite ari nayo mpamvu ashobora kuba yahise ashaka gutaha ibise bikamufatira muri gare.”

Yongeyeho ko uyu mukobwa n’umwana we bahise babajyana ku bitaro by’i Kabgayi ndetse banahamagara ababyeyi be kuko ubusanzwe avuka mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu amakuru bafite ari uko uyu mukobwa n’umwana we bameze neza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages