Umurambo we wabonywe muri iryo shyamba riri mu mudugudu wa Gakombe mu Kagari ka Ruli ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2020
Ubusanzwe Ndirabika w’imyaka 44 y’amavuko, atuye mu Mudugudu wa Rwigerero mu Kagari ka Gitare mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Mukamutali Valérie, yabwiye IGIHE ko amakuru y’ibanze bamenye ari uko uwo mugabo yavuye iwe ku wa Kane, yerekeza mu Mujyi wa Muhanga na moto asanzwe akoresha akazi ko gutwara abagenzi.
Nyuma yaho ngo mu rugo iwe bategereje ko ataha baramubura, mu gitondo bajya kubimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Ati “Amakuru y’ibanze twamenye, ejo mu ma saa Mbiri ku mugoroba yari akiri mu Mujyi wa Muhanga; akaba rero yishwe yerekeza mu gice cy’iwabo kuko akomoka mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyarubaka mu Kagari ka Gitare.”
Kuri uyu wa Gatanu ahagana saa Sita z’amanywa nibwo batangiye ibikorwa byo kumushakisha baza gusanga casque (ingofero y’abamotari) hafi y’inzira, bageze hepfo gato mu ishyamba riri munsi y’umuhanda bahasanga umurambo we ubohesheje umwenda yari yambaye.
Mukamutali avuga ko iryo shyamba yiciwemo riri munsi y’umuhanda ku buryo bigaragara ko ari abagizi ba nabi bamuteze atashye bamukurura bamujyana munsi y’umuhanda, baramuniga batwara na moto ye.
Iyo casque basanze aho hafi ishobora kuba yatakaye bari kumukururira munsi y’umuhanda.
Kugeza ubu inzego zishinzwe ubugenzacyaha n’iperereza zageze aho basanze umurambo wa nyakwigendera, zitangira gukusanya amakuru n’ibimenyetso.
Biteganyijwe ko umurambo we uhita ujyanwa mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.
Ndirabika Samson asize umugore n’abana bane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!