Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uwo mugabo witwa Dusabumuremyi Sylidio ufite umugore wakoraga muri icyo kigo nderabuzima yishwe hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igice na saa moya n’abantu bataramenyekana, bikekwa ko baje kuri moto.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwanditse kuri Twitter ko “Dusabumuremyi Sylidio yishwe n’abantu bataramenyekana bamuteye ibyuma, bamwiciye muri Cantine y’ikigo nderabuzima cya Shyogwe mu Karere ka Muhanga aho yakoreraga.”
"Mu iperereza ry’ibanze hafashwe abantu babiri bakekwa kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane abamwishe n’icyo bari bagambiriye."
RIB yasabye umuntu wese waba afite amakuru yafasha iperereza kubakoze ubu bwicanyi ko yayatanga kuri station ya RIB imwegereye.
#RIB irasaba umuntu wese waba afite amakuru yafasha iperereza kubakoze ubu bwicanyi ko yayatanga kuri station ya RIB imwegereye
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) September 24, 2019
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Habinshuti Vedaste, yabwiye IGIHE ko ayo makuru nabo yababereye urujijo.
Ati “Gupfa byo bamwishe ariko uko byagenze sinabimenya kuko ntari hafi, nahageze bantabaje. Yakoreraga muri Cantine dusanga bamuteraguye ibyuma.Yari ahamaze igihe kinini ahakorera, icyatuyobeye ni uko nta muntu bari bafitanye amakimbirane kandi aho yabaga ni nko muri metero zitageze kuri 40 uvuye aho yakoreraga.”
Habinshuti yakomeje agira ati “Ibintu birimo n’amayobera aho haba hari n’abashinzwe umutekano kandi umuntu ajya kwinjira muri iyo cantine anyuze mu kigo, tukareba tugasanga ari amayobera. Ibyo batubwira, bavuga ko hari abantu baje kuri moto barangiza bakongera bakayigendaho.”
Habinshuti yavuze ko abo bantu batafashwe ariko iperereza rigikomeje.



















TANGA IGITEKEREZO