Ibi byagarutsweho ku wa Gatanu mu bukangurambaga bwo kurushaho kwigisha abantu ibyiza byo gukoresha EBM bwabereye mu Karere ka Muhanga.
Komiseri Wungirije ushinzwe abasora mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda, Uwitonze Jean Paulin yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa uruhare rw’umuguzi ndetse n’umucuruzi mu kwirinda gutubya umusoro kuko iyo buri wese adakoze uruhare rwe bidindiza iterambere ry’Igihugu.
Ati “Ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa abacuruzi ndetse n’abaguzi ko ari ngombwa ko buri mucuruzi wese atanga inyemezabuguzi ya EBM ku bakiliya bose yagize kandi amafaranga yanditse ku nyemezabuguzi akaba angana n’ayishyuwe kuko iyo hajemo kudahura bitubya umusoro bityo iterambere ry’Igihugu rikadindira.”
Yongeyeho ko umuguzi uguze ntahabwe inyemezabuguzi ikwiye agomba kubivuga byaba bikomeje bagahabwa ibihano bikakaye.
Ati “Nta muguzi ukwiye guhaha ngo aterure agende adasabye inyemezabuguzi ikwiye kandi niba batayimuhaye nabivuge ndetse hari n’abayitanga ariko bakandikaho amafaranga atishyuwe, bivuge ko nidusanga ahora abikora tuzamuha ibihano biri mu itegeko nk’uko ribigena".
Yavuze ko birimo nko gufungirwa ubucuruzi mu minsi 30, gutanga ibihano by’amafaranga yikubye inshuro 20 y’ayo yari anyereje.
Ati "Urumva rero ko nta kujenjeka ku misoro y’umuguzi wiguriye ntahabwe icyerekana ko yatanze umusanzu we mu kigega cya leta.”
Umucuruzi wo mu Mujyi wa Muhanga witwa, Kamali Théogène yavuze ko gutanga inyemezabuguzi ya EBM bikwiye kuba umuco kuko bifasha igihugu mu kwegereza abaturage ibikorwa by’iterambere.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu ka Muhanga (PSF), Kimonyo Juvénal avuga ko mu nama bagirana n’abacuruzi babakangurira gukomeza kugira uruhare mu itangwa ry’imisoro no gutanga inyemezabuguzi ya EBM, kandi bakabikora ku babagana bose.
Yakomeje avuga ko abacuruzi benshi bamaze kubyumva ariko hari abandi bagikeneye kwigishwa bakabimenya.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kimaze iminsi mu bikorwa byo gushimira abasora ku nshuro ya 20 mu ntara zose z’igihugu, aho byahereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, Intara y’Iburengerazuba mu karere ka Rutsiro, bakomereza mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza basoreza mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyaruguru, hashimirwa abatanze imisoro ndetse n’abatse inyemezabuguzi ikoranwe ikoranabuhanga (EBM).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!