00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Padiri Amerika wiyemeje kubaka umuryango nyarwanda yateye intambwe yerekeza ku gufasha abana

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 2 August 2025 saa 08:15
Yasuwe :

Padiri Victor Amerika wanditse igitabo cyitwa "Urarwubake Cyane" yashinze umuryango utari uwa Leta ugamije guteza imbere umuryango nyarwanda binyuze mu burezi, umuryango n’iterambere.

Umuryango Turwubake Organization, wamuritswe ku wa 1 Kanama 2025, wakomotse ku bushakashatsi bwakozwe, bukamurikwa mu gitabo cya Padiri Amerika Victor mu 2020.

Icyo gihe hagaragajwe ko umuryango nyarwanda wugarijwe n’ibibazo by’ingenzi bikeneye kwitabwaho birimo ubukene, amakimbirane mu miryango, kutamenya amategeko n’ibindi.

Ubwo hamurikwaga umuryango Turwubake Organization, Padiri Amerika yagize ati “Tumaze kumurika ubushakashatsi bw’ibyo bibazo, twatumiwe mu nama yari irimo abaminisitiri bafite aho bahuriye n’umuryango, badusaba gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama y’Umushyikirano wa 17 yabaye mu 2019 yitaga ku muryango. Badusabye kugira uruhare muri iryo terambere ry’umuryango, niho havuye kuvuka k’uyu muryango.”

Uyu muryango wubakiye ku nkingi eshatu ari zo uburezi, umuryango n’iterambere. Icyakora babaye batangiriye ku nkingi y’uburezi, aho ufasha abana barenga 180 mu Karere ka Muhanga haba mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Abana bishyurirwa amafaranga y’ishuri, ay’ifunguro, ibikoresho by’ishuri no kubaherekeza mu miryango yabo kugira ngo ibashe kwiteza imbere.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abafatanyabikorwa (JADF), Nyiratunga Iphigénie, yavuze ko bishimiye kunguka umuryango mushya uje gufatanya n’abandi mu iterambere.

Ati “Uyu muryango turawishimiye cyane kuko uje gusubiza ibibazo twari dufite haba mu rwego rw’uburezi, haba mu rwego rw’iterambere ry’umuryango no mu iterambere ry’Akarere. Gushyira imbaraga mu burezi ni byiza kuko uburezi ni inkingi imwe y’iterambere rirambye. Iyo umuntu atize agira ubujiji, iyo afite ubujiji ntabwo abasha kwiteza imbere.”

Uwaramba Wellars, Umuyobozi wa GS Nyarusange iri mu bafite abana bafashwa na Turwubake Organization, yavuze ko hari impinduka zigenda zigaragara mu bana bafashwa.

Ati “Ni amahirwe twabonye kandi dushimira uyu muryango. Impinduka zirahari, abana bafite akanyamuneza, abo byagoraga kwishyura amafaranga y’ishuri cyangwa ay’ifunguro byaraboroheye. Byaranabigishije kuko twababwiye ko umushinga utazahoraho, bityo ko ari byiza kwizigamira.”

Padiri Amerika Victor avuga ko bahereye ku kwita ku nkingi y’uburezi kuko ari rwo rufunguzo rwa byose.

Ati “Twahereye ku burezi kuko igiti kigororwa kikiri gito. Buriya kubona u Rwanda twifuza rutahereye mu burere n’uburezi buhamye, bufite ireme, umuco, ubuhanga ndetse no kubura amaso ngo burebe imbere, twaba twubakiye ku musenyi.”

Icyerecyezo cya Turwubake Organization ni uguteza imbere uburezi, kubaka Umuryango ku buryo burambye no kuzamura iterambere rusange hagamijwe kugira uruhare ku mibereho myiza mu Rwanda.

Nyiratunga Iphigénie ushinzwe JADF i Muhanga yavuze ko bishimiye kunguka undi mufatanyabikorwa
Padiri Amerika Victor yavuze ko biyemeje kubaka umuryango bahereye ku burezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages