Uyu mugabo yahawe iki gihano nyuma yo guhamwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha cyo kwica umugore we witwaga Uwimana Florence. Iki cyaha cyakozwe mu ijoro rishyira tariki ya 4 Gashyantare 2021.
Mu isomwa ry’uru rubanza ryabereye ku cyicaro cy’uru rukiko gusa uregwa yasomewe adahari.
Ni iki cyagendeweho Ntigurirwa akatirwa burundu?
Perezida w’Inteko Iburanisha yaburanishije uru rubanza, Kankindi Olive, yavuze ko urukiko rwahisemo gufata uyu mwanzuro rugendeye ku ngingo eshatu.
Yavuze ko kuba Ntigurirwa yarireguye yemera icyaha cyo kwica uwo bashakanye ariko ntasobanure neza uko yagikoze bitamugabanyiriza igihano.
Indi ngingo yashingiweho ni uburemere bw’icyaha yakoze n’ingaruka cyateje mu gihe yamburaga uwo bashakanye ubuzima.
Yongeyeho ko kumwica wari umugambi wizweho neza ndetse ugategurwa kuko yamwicishije isuka yo mu bwoko bwa rasoro akanayimutera inshuro nyinshi inyuma ku mutwe ndetse no mu gutwi bityo adakwiye kuvuga ko atabizi kandi yemera ko yamukubise inkoni bityo nta kintu akwiye kwitwaza ngo byaramugwiririye.
Ntigurirwa aburana yavugaga ko kwica umugore we byamugwiririye atari yabiteguye ari nayo mpamvu yatanze asaba ko igihano cyose yahabwa cyaba kigabanyije.
Uru rubanza rwasomewe mu ruhame saa Tanu za mu gitondo. Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Ntigurirwa Daniel ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamonyi agomba guhita yoherezwa muri Gereza ya Muhanga aho azakorera igihano cye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!