Iki cyemezo cyashyizwe mu bikorwa nyuma y’inshuro ebyiri ubuyobozi bwa Unique Academy bugaragarijwe ko nta bushobozi bwo kwigisha imyugangiro ishuri rifite rigasabwa kugira ibyo ribanza kuzuza.
Ishuri Unique Academy ryafunzwe nyuma y’uruzinduko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, Olivier Rwamukwaya, aheruka kuhagiririra ku ya 4 Gashyantare 2018, areba imiterere yaryo.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukagatana Fortune, yamenyesheje abarezi n’abagize inama y’ababyeyi ko bagomba gucyura abana bakabashakira aho bakomereza amasomo.
Aganira na IGIHE, Mukagatana yagaragaje ko ishuri ryahagaritswe na Minisitiri kubera ko ritujuje ibisabwa ndetse rikaba ryararenze nkana ku mwanzuro ryahawe ku wa 8 Ugushyingo ubabuza gukomeza amasomo mu gihe hagikorwa ubugenzuzi ngo bahabwe ibyangombwa byuzuye.
Yagize ati “Gufunga ishuri ntibihutiyeho hakozwe igenzura na WDA igaragaza ko nta bushobozi bwo gutanga amasomo y’ubumenyingiro rifite kuko hari byinshi byaburaga basabwaga kuzuza. Bagaragaje ubushake bagira ibyo bakora ariko nk’urwego rureberera amasomo ntiruremeza bidasubirwaho ko bafungura ni nayo mpamvu twaje kubishyira mu bikorwa abana ntibate umwanya batizeye ejo habo mu myigire mu gihe nta cyemezo ishuri rirabona.”
Abanyeshuri ntibishimiye uko icyemezo cyo gusubizwa mu miryango cyafashwe mu gihe hari n’abitegura ibizami bya leta mu gihe kiri imbere bityo ngo ntibakwiye kuryozwa amakosa y’ishuri.
Basabye ubuyobozi ko bwabafasha kubona uburyo bakwiga mu bigo bifite ubushobozi bukenewe, kuko bigoye kubona ishuri wifuza mu gihembwe hagati.
Abanyeshuri batangiye gutaha ku wa Gatatu w’iki cyumweru, abataha kure bafashijwe kugera mu miryango yabo ngo bashakirwe aho basubukurira amasomo, abandi basaba guhabwa amafaranga y’urugendo.
Umuyobozi wa Unique Academy, Ntezirizaza Jean yavuze ko nyuma y’amabwiriza bahawe bandikiye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA) basabwa gukomorerwa kuko ibyo basabwe babyujuje.
Yagize ati “Twandikiye WDA kuko bari badusuye ku wa 25 Mutarama 2018 bakora raporo n’ubugenzuzi. Ibyo badusabaga nko kubaka aho abahungu barara, gushyira amakaro mu gikoni no gushaka ibikoresho by’ikoranabuhanga byarakozwe. Igisigaye ni ibaruwa izatwemerera.”
Unique Academy yahagarikiwe kwigisha kubera yatangiye kwakira abanyeshuri mu 2018 itarahabwa uruhushya rwanditse rwa WDA ruherekeza icyemezo cy’uko bemerewe kwigisha amashami gifite, yari imaze kwakira abasaga 150.
Muri Muhanga ikindi Kigo cya EAR Cyeza cyahagaritwe burundu kuko cyari kitaremererwa gutangira gutanga amasomo, mu gihe cyari kimaze kwakira abanyeshuri 50.



















TANGA IGITEKEREZO