Ni ikibazo cyavutse nyuma y’intambara y’abacengezi (1997-1998), yasize ibyari ibiro bya Komini Buringa bitwitswe hagahiramo byinshi birimo na zimwe mu mpapuro z’irangamimerere.
Ibi byatumye hari abisanga nta bindi bimenyetso bigaragaza ko basezeranye byemewe n’amategeko, bibagiraho ingaruka zirimo kubura uburenganzira bw’abashingiwe kuko nta ho banditse hagaragara.
Bwanakweri Diogène n’umugore we Mukabutera Brigitte bo mu Murenge wa Mushishiro bashakanye mu 1992. Bavuga ko bahuye n’imbogamizi z’uko badashobora kubona inguzanyo ku mushahara ndetse n’indi yose kuko batumwa icyemezo cy’uko basezeranye bakakibura.
Aba bombi ntaho bagaragara mu ishyinguranyandiko ry’irangamimerere mu Murenge wa Mushishiro ndetse basahuwe mu gihe cya Jenoside.
Iki kibazo bagihuriraho na Uwabeza Christine wo mu Murenge wa Rugendabari ugaragaza ko kuba ibyangombwa byabo byarahiriye mu biro bya Komini Buringa ibindi akabita ahunguka ava muri Congo byamubujije amahirwe yo gufata amafaranga y’ubwiteganyirize y’uwo bashakanye kuko nta cyangombwa na kimwe cy’uko yasezeranye agifite.
Ubwo yaganiraga n’abatuye muri ibi bice, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ushinzwe Akarere ka Muhanga, Makombe Jean Marie Vianney yagaragaje ko ari imbogamizi ikomeye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Yavuze ko hari igikwiye gukorwa n’ubuyobozi ariko abaturage bakabona uburenganzira busesuye nk’abenegihugu bose.
Yagize ati “Ikibazo nk’iki cyagombye gushakirwa umuti uhamye kuko si umuntu umwe ugifite.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortunée, yatangaje ko kongera gusezerana ari bwo buryo bushoboka bwo gukemura iki kibazo.
Ati “Hari intambwe imaze guterwa mu gukemura iki kibazo; urutonde rw’imiryango 600 y’abari batuye mu yahoze ari Komini Buringa rwarabonetse.Rugiye gushyikirizwa Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga kugira ngo babashe kongera gusezerana kuko ari bwo buryo bwonyine bushoboka ngo bongere kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere nk’abashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko.”
Mukagatana yavuze ko hategerejwe umwanzuro w’urukiko ariko ko bitarenze Gashyantare iki kibazo gishobora kuba cyakemutse ku bazaba bujuje ibisabwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka ubwo yasuraga Akarere ka Muhanga mu 2017, akagezwaho iki kibazo, yatanze inama ko abafite ibimenyetso birimo n’amafoto y’igihe basezeranaga mu buryo bwemewe n’amategko yakoroherezwa kubona ibyangombwa by’uko yasezeranye.



















TANGA IGITEKEREZO