Imibare igaragaza ko mu Karere ka Muhanga Abatutsi 129.181 ari bo bamenyekanye ko bishwe mu 1994. Muri bo hejuru ya 50% ntibashyinguwe mu cyubahiro, kuko bamwe batawe mu mugezi wa Nyabarongo, abandi mu bihuru n’ibyobo bitandukanye.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32, abikorera bo mu Karere ka Muhanga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragajwe ko hakiri ikibazo gikomeye cyo kumenya aho imibiri y’abishwe iherereye ngo ishyingurwe binaruhure imitima y’abarokotse.
Mu kiganiro ku mateka ya Jenoside cyatanzwe na Nshimiyima Gilbert usanzwe ari na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, yavuze ko abikorera batije umurindi Jenoside, aho bamwe batanze imodoka zatundaga imirambo ijya kujugunywa, abandi bagatanga ibikoresho ndetse n’ibihembo ku bicanyi, ibyatumye abishwe benshi baburirwa irengero muri Muhanga.
Ati ‘‘Abatutsi 129.181 ni bo babashije kumenyekana ko bishwe mu 1994, hejuru ya 50% ntibashyinguwe, kuko batawe muri Nyabarango n’ahandi, ahubwo abazabishobora bajye bajya kwibukira muri Uganda bajyaneyo indabo. Kugira amafaranga utagira umutima biragatabwa, ni akaga!’’
Nsabimana André watanze ubuhamya bw’uko yarokokeye i Kabgayi, yavuze ko abishwe bagiye bapfurikwa kure kugira ngo batazashyingurwa, ibirushaho kubabaza abarokotse.
Ati ‘‘Aha i Kibgayi, hari hahungiye abasaga ibihumbi 50, ariko ubu ku rwibutso rwa Kabgayi haruhukiye 12.091, mu gihe harokotse ibihumbi 15 gusa.’’
Yibukije ko abari bahungiye i Kabgayi bagiye bicwa nk’intama, baza bagakuramo abantu bakajya kubicira kure, abandi babajungunya muri Nyabarongo, bituma umubare munini w’imibiri itaboneka.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga, Nyirishema Félix, yavuze ko igihugu cyahombye abanyembaraga bagikoreraga, ari yo mpamvu bagomba gukuba inshuro nyinshi ibyo bakora, bakabazibira icyuho.
Ati "Abo twibuka barakoraga, bagasora, bakageza ibintu bitandukanye mu baturage. Ibyabo byarasahuwe, birangizwa, ariko wenda iyo binagenda, ariko ntibamburwe ubuzima, bwo bunatangwa n’Imana."
Yashimye ko ubu abikorera babanye neza, bitabira umurimo nta vangura iryo ari ryo ryose.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko abishwe muri Jenoside benshi bari abikorera kuko ari ho bageragezaga kwinyagamburira nyuma yo kwimwa amashuri n’imirimo muri Leta, ari na yo mpamvu kubibuka ari ngombwa.
Yavuze ko abicanyi batarimbuye Abatutsi gusa ahubwo barimbuye n’ubumwe bw’Abanyarwanda, gusa agaragaza ko kwibuka bituma abantu bongera gufata umwanya bakubaka ubumwe.
Yakomeje avuga ko imibiri y’abishwe i Muhanga imyinshi itashyinguwe, kandi bigira ingaruka ku marangamutima y’abarokotse.
Ati "Abarokotse bagendana agahinda katagira igipimo. Baracyababazwa no kuba batazi aho ababo bajugunywe. Iyo bagize amahirwe yo kubabona birabanezeza. Uwatanga ayo makuru yaba atanze umusanzu ukomeye mu kururutsa imitima yabo, binafasha mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa."
Yongeye gushimira ingabo zari iza APR zarokoye abicwaga amahoro akagaruka, kuko "Batumye uyu munsi tuvuga ko hari abarokotse."



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!