Iyo komisiyo yashizweho nyuma y’uko mu Ukwakira 2019 abaturage bacukuraga umuyoboro w’amazi mu gikari cy’Urusengero rwa ADEPR Gahogo ruri inyuma y’urugo rw’umuturage, babonye imibiri umunani y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bikekwa ko harimo n’indi hagendewe ku bimenyetso byabonetse.
Ni Komisiyo igizwe n’inzego zirimo ADEPR, Ibuka, Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, Inzego z’umutekano n’Urwego rw’Igihugu rw’iperereza (RIB).
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko Komisiyo yashyizweho yakoze raporo yemeza ko igice cy’urusengero kigomba gusenywa kuko bikekwa ko harimo imibiri y’abazize jenoside.
Ati “Raporo yarakozwe hafatwa umwanzuro ko hariya hari igice cy’urusengero, ngira ngo ni ku ibaraza hazasenywa hagashakwamo indi mibiri; amakuru ahari ni uko hashobora kuba hari imibiri. Hemejwe rero ko naho hasenywa.”
Yakomeje avuga ko hari hemejwe ko ku itariki 20 Ukuboza 2020 ibikorwa byo gucukura bitangira, ariko bakomwa mu nkokora n’ingamba zafashwe zo kwirinda Covid-19 zibuza guhura ari benshi.
Ati “Kuva icyo gihe rero nta kintu turongera gukora ariko umwanzuro warafashwe, icyari gisigaye ni uko twumvikana ingengo y’imari izabikora izaturuka kuri nde; kuko urumva harimo gusenya no kongera kuhubaka, harimo gutunganya imibiri yahaboneka, harimo kugura amasanduku ndetse n’ibikorwa byo gushyingura. Ubwo rero twazitiwe na Coronavirus ariko ni aho twari tugeze kandi twari tugiye kubishyira mu bikorwa.”
Umuvugizi wungirije wa ADEPR, Pasiteri Rutagarama Eugène, yavuze ko umwanzuro wafashwe wo gusenya uzashyirwa mu bikorwa kandi ubushobozi bwo kubikora buzaboneka.
Ati “Birumvikana ingengo y’imari irateguye ariko icyasabwa cyose cyatangwa ariko kiriya gikorwa kigakorwa.”
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, yavuze ko bifuza ko ukuri kugaragara kandi hagatangwa ubutabera.
Ati “Icya mbere cyari ubutabera, ubutabera bwakurikiranye iriya dosiye, kuri twebwe ubu twabihariye ubutabera kandi aho bigeze twanyuzwe nabyo. Ubu icyifuzo dusigaranye ni kimwe, ni ukubona ukuri kuko iyo bavuze ngo hariya harimo imibiri, dukeneye kumenya ukuri ngo mbese koko iyo mibiri irimo.”
Rudasingwa akomeza avuga ko bifuza ko ibikorwa byo gucukura byaba mu gihe cya vuba kugira ngo bazinjire mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, baramaze kumenya ko hari imibiri ihari kugira ngo ibe yarashyinguwe mu cyubahiro.
Ahakekwa ko hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni mu gice cy’ibaraza rw’urusengero rwa ADEPR Gahogo ahagana imbere aho binjirira, mu mbuga yarwo ndetse n’iruhande rw’indi myobo yacukuwe ubushize yo gufata amazi.
Inkuru wasoma: Muhanga: Imibiri y’abazize Jenoside yabonetse mu gikari cy’urusengero rwa ADEPR



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!