Ni hoteli kuri ubu yamaze guteganyirizwa ubutaka izubakwaho bungana na Hegitali 17, ndetse umushinga wayo ukaba warashyikirijwe,Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB kugira ngo kiyikorere inyigo.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jaqueline yabwiye Televiziyo Rwanda ko iyi hoteli yitezweho kuzakemura ikibazo bari basanganywe cyo kubura aho bacumbikira aba bagana.
Yagize ati “Ni igisubizo kigaragaza ko bishoboka, abantu bahuje imbaraga ko bagera kuri byinshi haba inzego z’ubuyobozi inzego za Leta ndetse n’inzego z’abikorera, turatekereza rero ko iyi hoteli uretse ko izasubiza ikibazo twari dufite gikomeye cyo kubura aho ducumbikira abatugana.”
Uretse gucumbikira abagana utu turere, Kayitare avuga ko nimara kuzura izatinyura n’abandi bakabona ko hari icyo bageraho bahuje imbaraga.
Ati “Ariko noneho n’intangiriro yo gutinyura abantu ko bishoboka, abazabona ko twabishoboye twizera ko nabo noneho ko bazatinyuka bagahuriza hamwe imbaraga.”
Umujyi wa Muhanga uri mu iyunganira Kigali usanzwe ubarizwamo umubare muto w’amahoteli, aho agera kuri abiri.
Umuyobozi wa Komite nshingwabikorwa ihuriweho n’akarere ka Ruhango Kamonyi na Muhanga, Twagiramutara Kalfan avuga ko kugeza ubu buri Karere kamaze kumenya umugabane kazatanga nubwo iya tumwe izagenda ihinduka.
Ati “Nk’ubu nakubwira ko umugabane w’Akarere ka Muhanga ubarirwa kuri Miliyoni 500, umugabane w’Akarere ka Ruhango ubarirwa kuri Miliyoni 200, Umugabane w’Akarere ka Kamonyi uzongerwa vuba ahangaha ariko ubu ubarirwa kuri miliyoni 50.”
Uretse Leta abikorera bo muri utu turere bamaze gufata imigabane mu mushinga w’iyi hoteli aho nibura abo muri buri karere batanze agera kuri miliyari 2 Frw.
Hasanzwe hari ikibazo cy’amahoteli
Mu gihe imijyi yo muri utu turere igenda itera imbere n’umubare w’abatugana ukagenda wiyongera, aho kubakirira ho haracyari ikibazo cyane ko muri utu turere twose ntakarengeje hoteli eshatu.
Ba nyiri amahoteli ari muri utu turere bavuga ko hari igihe abantu babana benshi bakajya ku bacumbikishiriza ahandi.
Umuyobozi wa Hoteli Saint Andre ikorera mu karere ka Muhanga, Padiri Nzasingizimana Joseph avuga ko hari igihe ubushobozi bafite bwo kwakira abantu buba buto.
Ati “Hari igihe tugira abantu benshi bakeneye ibyumba by’inama cyangwa ibyumba byo gucumbikamo batubana benshi ugasanga turitabaza bagenzi bacu rimwe na rimwe twanagerayo tugasanga barujuje.”
Kuva mu mwaka w’I 2000 iyahoze ari Perefegitura ya Gitarama ari nacyo kibarizwamo utu turere uyu munsi, yari ifite umushinga wo kubaka Hoteli ya Perefegitura ariko uza guhura n’imbogamizi z’uko uturere n’intara byagiye bihindura imiyoborere n’imiterere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!