Umuryango w’Abakristu b’abagore YWCA ukorera mu Karere ka Muhanga urasaba urubyiruko rw’Abasigajwe Inyuma n’Amateka gukangukira, umurimo kuwukunda kandi bakarushaho guhanga udushya hagamijwe kubarinda kubanena no kwisuzugura.
Ibi ni ibishimangirwa n’umukozi mu muryango YWCA, Mukamutali Monique usaba ko n’urubyiruko rw’Abasigajwe Inyuma n’Amateka rwo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga rutakwiheza, kuko nabo barebwa n’iterambere rirambye ry’ejo hazaza, ahubwo bakitinyuka aho kumva ko babeshwaho n’inkunga, bagaharanira kuba igisubizo cy’ubuzima bifuza.
Mukamutali avuga ko batangiye guhugura urubyiruko rw’abakobwa nk’abamwe mu bagwirirwa n’ibyago byinshi cyane bivuye ku bukene.
Mu kumenya nyabyo icyerekezo cy’urubyiruko rw’Abasigajwe Inyuma n’Amateka batuye mu Murenge wa Nyamabuye, bamwe muri bo baganiriye na IGIHE bagaragaje ko hari byinshi bungukira mu bumenyi bahabwa na YWCA, cyane mu gutinyuka gukora imishinga ibyara inyungu nk’uko byemezwa na Sibomana Jeanne na Mwiseneza Celine.
Ubu YWCA ifite abanyamuryango b’abakorerabushake 1,500 b’igitsina gore bibumbiye mu matsinda mato bakoreramo agera kuri 77. Abagera ku bihumbi 20, bafashwa n’uyu muryango ufite intego nyamukuru yo kwita ku batishoboye.
YWCA ni Umuryango utegamiye kuri Leta kandi udaharanira inyungu, ukorera kuva ku rwego rw’umudugudu. Washinzwe mu Rwanda muri Gashyantare 1995 nyuma ya Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO