Abatuye muri aka Kagari babwiye itangazamakuru ko haherutse gufatwa abagabo babiri bakekwaho kwiba inka bakajya kuzibagira mu rugo rw’umwe muri bo.
Bavuga ko iyo bamaraga kubaga inka bibye bahitaga bajya kugura izindi nyama nke mu ibagiro maze bakazigurisha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yemeje ayo makuru avuga ko hari n’ibimenyetso simusiga byagaragaye mu rugo rw’umwe muri bo.
Ati “ Tukimara kumenya amakuru twagiye iwe mu rugo hamwe n’inzego zitandukanye. Twageze mu gikari tuhasanga impu z’inka zabazwe n’amagufa yazo n’aho yabagiraga, harimo uruhu rw’inka rushyashya bigaragara ko rwabazwe ku munsi wari wabanje, ndetse na we ubwe yemera ko azibaga akazivanga n’izo arangura ku ibagiro ryo mu Misizi.”
Yongeyeho ko abaturage bakwiye kujya batanga amakuru kuko bigaragara ko ibyo yakoraga hari ababibonaga ntibabivuge.
Yasabye abaturage ko igihe bibwe bakwiye kwihutira gutanga amakuru kugira ngo abajura bakurikiranwe kubera ko haba hakiri icyizere ko inka zishobora kugaruzwa zitarabagwa.
Aba baturage bo muriaka gace banasabwe kumenya amakuru y’abo baturanye kuko akenshi usanga bakunze gucumbikira abantu bafite ingeso zinyuranye zirimo n’ubujura ariko ntibimenyekane kuko ababacumbikiye batabyitaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!